Muri uyu mukino Rayon Sports yatsinzemo APR FC igitego 1-0, Ishimwe Fiston yinjiye mu kibuga igice cya kabiri kigiye gutangira, aho yari asimbuye Byiringiro Lague wari wagowe n'igice cya mbere.
Fiston ukunze kujya mu kibuga asimbuye, umutoza yamushyize mu kibuga kugira ngo yihutishe umukino ndetse anareme ubusatirizi butunguranye, agerageza kubikora ariko igikomere nticyamukundira.
Ahagana ku munota wa 68, nibwo Fiston yatangiye kugaragaza amaraso ku ikabutura, ndetse byari biteye impungenge kuko byiyongeraga buri munota.
Ku munota wa 73, Ishimwe
Fiston yagiye hanze y'ikibuga asaba ubutabazi bwatumye muganga ahanagura
ikabuta n'amazi, ndetse ahakomeretse agashyira akantu gatuma adakomeza kuva
ariko biranga amaraso akomeza kwiyongera.
Ku munota wa 78 umusifuzi Nsoro wari uyoboye umukino, yongeye gusaba Fiston ko asubira hanze kubera amaraso yari yongeye kuzura ku ikabutura kandi gukinana amaraso bitemewe.
Fiston yasohotse biba ngombwa ko ahabwa indi kabutura ariko
ayambaye nayo yuzura amaraso, abatoza ba APR FC bafata umwanzuro w'uko agomba
gusimbuzwa, Mugisha Gilbert yinjira mu kibuga habura iminota itageze ku 10.
Ishimwe Fiston aganira na InyaRwanda, yabajijwe imvano y'amaraso yamuranze muri uyu mukino, avuga ko byatewe n'umukinnyi wa Rayon Sports wamukomerekeje.
Yagize ati" Ntabwo nibuka neza umunota, ariko ndacyeka ari umukinnyi wa Rayon Sports ukina kuri 2 (Mucyo Didier Junior) kuko twigeze guhurira ahagana muri koroneri ankubita inkweto byatumye ku itako ry'ibumoso ahagana hejuru, hatangira kuva amaraso."
"Abaganga mu mukino bagerageje biranga, gusa kuri ubu nabonye
ubutabazi meze neza amaraso yarekeye kuva."
Ishimwe Fiston avuga ko Mucyo Didier ariwe wamuteye ikweto akamusharura ku kibero
Nyuma
y’umukino, umutoza wa APR FC, Ben Moussa yavuze yahuye n’impinduka zitunguranye
ubwo yasimbuzaga Ishimwe Fiston
Ati
"Fiston yasohotse kubera igikomere, yari yakomeretse. Yagaragaje inshuro ebyiri amaraso ku myambaro ye, twagerageje gushaka igisubizo n’umuganga ariko amaraso
yanga kurekera kuva, nahatirijwe kongera gukuramo Fiston nkashyiramo Mugisha,
ni impinduka zitateguwe."
Nyuma yo gukomereka Fiston yahise aryama hasi, ariko nyuma aza guhaguruka.