Imvamutima za Alicia Kamikazi wakoranye na Bruce Melodie nyuma ya The Ben

Imyidagaduro - 26/07/2025 12:40 PM
Share:
Imvamutima za Alicia Kamikazi wakoranye na Bruce Melodie nyuma ya The Ben

Umukobwa ufite se w’umunya-Australia na nyina w’umunyarwandakazi akaba ari mu bakinnyi ba film bari kuzamuka neza mu ruganda rwa sinema nyarwanda, yishimiye kugaragara mu ndirimbo ‘Kuba Nisindiye II’ ndetse agaruka ku buryo ahuza impano zirimo gukina filimi, kugaragara mu ndirimbo no kumurika imideli.

Niba wararebye indirimbo Plenty iri muzavugishije benshi The Ben yanitiriye Album aheruka gusohora, ubona abantu batandukanye ariko n’umukobwa w’inzobe yaka uba abyina byihariye mu masegonda ya mbere.

Uyu mukobwa yitwa Alicia Kamikazi. Aganira na InyaRwanda yavuze ko gukorana na The Ben byabaye byihuse ariko na none byamushimishije bikanamwereka ko hamwe no gukora ashobora kugera kure mu myidagaduro.

Yongeye kandi kugaragara mu ndirimbo nshya ‘Kuba Nisindiye II’ ya Bruce Melodie na Real Roddy aha ho avuga ko ari Gad umaze kwamamara mu gutunganya amashusho y’indirimbo wabimusabye. Ati:”Gad ni we wansabye ko twakorana tubiganiraho turahuza ku ngingo zose.”

Yakomeje kandi avuga ko gukorana na Bruce Melodie atari ibintu yari yarigeze arota, ariko ahamya ko ari kimwe mu bintu byiza cyane agezeho. Ati:”Ntabwo ari ibintu nari narigeze ndota gusa gukorana na we ni kamwe mu duhigo dukomeye navuga ko ngize.”

Alicia avuga ko kugaragara mu ndirimbo ari ibintu byiza binamufasha gukomeza gukuza izina mu ruganda rw’imyidagaduro abarizwamo nk’umunyamideli n’umukinnyi wa filimi wabigize umwuga.

Alicia Kamikazi yatangiye gukina filimi afite imyaka 7 hari mu mwaka wa 2010 abikundishijwe n’umuryango icyo gihe yakinaga mu yitwa Amapingu y’Urukundo.

Nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye aho yize ibirebana n’Imibare, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi (MEG) yiyemeje kurushaho gukomeza gukina filimi aho kugeza ubu ari mu batanga icyizere. Muri filimi akinamo cyangwa yakinnyemo harimo Bamenya, Umukire w’Umumiliyoneri na Maitresse.

Inzozi nk’umukinnyi wa filimi yifuza gutangira gukora umushinga we wa filimi wihariye kandi akagura isoko akagera mu ruhando mpuzamahanga.

Alicia yishimiye bikomeye kugaragara mu ndirimbo ya Bruce Melodie n'iya The Ben


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...