Nyuma
y’aho umukinnyi Oleksandr Zinchenko asabye ko bamwe mu bakinnyi bo mu gihugu cye
bagizwe impunzi, ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Bwongereza ryamaze guha
uruhushya Manchester City.
Umukinnyi
ugomba guhita atangira imyitozo ni Andrii Kravchuk, wakinanye na Zinchenko mu
ikipe ya Shakhtar Donetsk. Intambara ya Ukraine n'Uburusiya yagiye kuba Andrii
Kravchuk ari umukinnyi wa Torpedo yo mu Burusiya gusa yahise asesa amasezerano
yerekeza mu gihugu cy'ubwongereza nk'impunzi.
zinchenko na Andrii bakinanye mu ikipe imwe "Numvaga ntameze neza nakinaga mu gihugu cyangije imirwano iwacu kuva mu Burusiya ni wo wari umwanzuro wa nyuma, ntabwo abantu bari kumva uburyo ndi gukina mu gihugu kiri kwica abaturage bacu." Kravchuk aganira na BBC. Umuryango wa Kravchuk wo wasigaye mu gihugu cya Ukraine aho murumuna we Aleks ari kurwana mu ngabo za Ukraine.