Impungenge ni zose ku buzima bya Vincent Kompany urwariye mu bitaro

Imikino - 24/10/2026 6:32 AM
Share:

Umwanditsi:

Impungenge ni zose ku buzima bya Vincent Kompany urwariye mu bitaro

Umutoza wa Bayern Munich, Vincent Kompany, yajyanywe mu bitaro nyuma yo kugwa agahita yitabwaho n’abaganga ubwo yari yagiye kureba imyitozo y’ikipe ya kabiri y’iyi kipe yo mu Budage, ku wa Gatanu.

Uyu Mubiligi w’imyaka 40 yari amaze icyumweru arwaye indwara iterwa na virusi, ibintu byatumye anasiba ikiganiro n’abanyamakuru cyari cyateguwe ku wa Kabiri, mbere y’umukino Bayern Munich yakinnye na Arsenal muri UEFA Champions League.

Nubwo atari ameze neza, Kompany yaje kugaragara ku ruhande rw’ikibuga ubwo Bayern Munich yanganyaga na Arsenal ku wa Gatatu.

Amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru byo mu Budage avuga ko uyu mutoza ari mu bitaro kandi ko ubuzima bwe buhagaze neza.

Mu itangazo Bayern Munich yashyize ahagaragara, yavuze ko Kompany yagize ikibazo cy’ubuzima akagwa ubwo yari yagiye kureba imyitozo y’ikipe ya kabiri, bityo agahabwa ubutabazi bwihuse.

Iyi kipe yongeyeho ko uyu mutoza ari gukorerwa ibizamini byimbitse mu bitaro kandi ko azakomeza kwitabwaho n’abaganga.

Bayern Munich yatangaje ko kugeza igihe kizatangarizwa, abatoza bafasha Kompany ari bo bazakomeza kuyobora imyitozo n’ibindi bikorwa bijyanye n’imikino y’ikipe.

Umuyobozi wa siporo muri Bayern Munich, Max Eberl, yavuze ko ubuzima bwa Kompany ari bwo buri ku mwanya wa mbere, anizeza ko iyi kipe izakora ibishoboka byose kugira ngo akire vuba.

Yagize ati: “Vincent Kompany afite ubuvuzi n’ubufasha bwose akeneye, kandi azahabwa igihe cyose azaba akeneye kugira ngo agarure ubuzima bwe.”

Eberl yakomeje avuga ko ikipe y’abatoza bafasha Kompany izakomeza inshingano ze, kuko bayizeye byuzuye, anifuriza uyu mutoza gukira vuba.

Umunyamakuru w’inzobere mu mupira w’amaguru mu Budage, Taufig Khalil, yabwiye BBC Radio 5 Live ko Kompany yari amaze hafi icyumweru arwaye virusi.

Yasobanuye ko ibimenyetso by’uburwayi bwe byatangiye kugaragara mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo Bayern Munich yakinaga na RB Leipzig. Kuva icyo gihe, Kompany ntiyagaragaye mu kiganiro n’abanyamakuru, aho Max Eberl yari yatangaje ko arwaye virusi.

Khalil yavuze ko abantu benshi batunguwe no kubona Kompany ahagaze ku ruhande rw’ikibuga mu mvura nyinshi ubwo Bayern Munich yakinaga na Arsenal ku wa Gatatu, kuko bari biteze ko umutoza umwungirije, Aaron Danks, ari we uza kuba ayoboye ikipe.

Yongeyeho ko uwo mukino wari ufite agaciro gakomeye ku buryo Kompany ashobora kuba yarifuje kuba hafi y’abakinnyi be, nubwo yari atameze neza.

Amakuru yatangajwe na Bayern Munich yemeje ko Kompany ameze neza ugereranyije n’uko byari byifashe nyuma yo kugwa. Icyakora, haracyakenewe ibindi bizamini kugira ngo hamenyekane neza uko ubuzima bwe buhagaze.


Manchester City na Burnley bifurije Kompany gukira vuba

Vincent Kompany yerekeje muri Bayern Munich muri Gicurasi 2024, avuye muri Burnley yo mu Bwongereza, asimbura Thomas Tuchel, kuri ubu utoza ikipe y’igihugu y’u Bwongereza.

Muri shampiyona ya 2022/23, Kompany yafashije Burnley kwegukana igikombe cya Championship, icyiciro cya kabiri mu Bwongereza. Nubwo iyi kipe yaje gusubira muri Championship nyuma yo kumanuka mu cyiciro cya mbere muri shampiyona yakurikiyeho, Bayern Munich yamugiriye icyizere imuha akazi ko kuyitoza.

Kuva yagera muri iyi kipe yo mu Budage, Kompany yayifashije kwegukana igikombe cya Bundesliga mu bihe bibiri biheruka, ndetse ayigeza muri 1/2 cya UEFA Champions League cya 2025/26, aho yatsinzwe na Paris Saint-Germain yaje kwegukana iryo rushanwa.

Mbere yo kuba umutoza, Kompany yari umukinnyi ukomeye wa Manchester City, yamaze imyaka 11 ayikinira. Yatwaranye na yo ibikombe bine bya Premier League, ibikombe bibiri bya FA Cup n’ibikombe bine bya League Cup.

Nyuma y’amakuru y’uko yajyanywe mu bitaro, Manchester City yashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga, yifuriza uwahoze ari kapiteni wayo gukira vuba.

Iti: “Abagize Manchester City bose bifuriza Vincent Kompany, wahoze ari kapiteni wacu akaba n’umunyabigwi w’ikipe, gukira vuba. Komera vuba, Vinny!”

Na Burnley yagaragaje ko imushyigikiye, ivuga ko abari muri iyi kipe bose bamwifuriza gukira vuba.

Bayern Munich ifite umukino na Freiburg uteganyijwe ku Cyumweru muri shampiyona y’u Budage, ariko kugeza ubu, abatoza bafasha Kompany ni bo biteganyijwe ko bazakomeza kuyobora imyitozo n’ibikorwa by’ikipe mu gihe agikurikiranwa n’abaganga.

 



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...