Impuguke zo muri Tanzaniya zaje kwigira ku Rwanda imicungire y’umwuga w'abamotari

Amakuru ku Rwanda - 12/07/2026 8:23 AM
Share:

Umwanditsi:

Impuguke zo muri Tanzaniya zaje kwigira ku Rwanda imicungire y’umwuga w'abamotari

Mu gihe gutwara abantu n’ibintu kuri moto bikomeje kwiyongera mu bihugu byinshi bya Afurika, ibihugu na byo bikomeje gushaka uburyo bwo kunoza imikorere y'ababikora no kugabanya impanuka zo mu muhanda.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bifatwa nk'ibyateye intambwe muri uru rwego, aho rwashyizeho amategeko, imikoranire y'inzego n'ikoreshwa ry'ikoranabuhanga mu kugenzura no guteza imbere umwuga w'ubumotari.

Ni muri urwo rwego, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Nyakanga, Polisi y'u Rwanda yakiriye ku Cyicaro Gikuru giherereye ku Kacyiru itsinda ry'impuguke 15 zo muri Tanzaniya zaje kwigira ku Rwanda imicungire y’umwuga w'abamotari.

Izi mpuguke zo muri Tanzania zaturutse mu Kigo gishinzwe kugenzura ubwikorezi bwo ku butaka (Land Transport Regulatory Authority - LATRA), ziyobowe n'Umuyobozi Wungirije w'Ishami rishinzwe ubwikorezi bwo mu muhanda muri Minisiteri y'Ubwikorezi ya Tanzaniya, Andrew Magombana.

Nk’uko byatangajwe na Polisi y’u Rwanda, aba bashyitsi bari mu rugendoshuri rw'iminsi ibiri rugamije kungurana ubumenyi ku buryo u Rwanda rucunga ubwikorezi bw'abantu n'ibintu bukoresheje moto, cyane cyane ingamba zifasha mu kubaka ubunyamwuga no kugabanya impanuka zo mu muhanda.

Bakiriwe na Komiseri w'Ishami rya Polisi y'u Rwanda rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Gerard Mpayimana, wari uhagarariye Ubuyobozi Bukuru bwa Polisi y'u Rwanda.

Mu kiganiro yabagejejeho, ACP Mpayimana yavuze ko umwuga w'ubumotari ari inkingi ikomeye y'ubwikorezi mu Rwanda, cyane cyane mu mijyi, kuko worohereza abaturage kugera aho bajya mu gihe gito.


Yagize ati: "Gutwara abantu n'ibintu kuri moto ni bumwe mu buryo bwihuse kandi bworohera benshi mu Rwanda, by'umwihariko abatuye mu bice by'imijyi. Ibi biterwa n'uko moto zifashishwa n'abantu benshi mu ngendo zabo za buri munsi."

Yagaragaje ko uko umubare w'abamotari n'abakoresha serivisi zabo ugenda wiyongera, ari na ko hakomeza kwiyongera ibibazo by'umutekano wo mu muhanda, bityo bikaba bisaba amategeko n'ingamba zihamye zo kugenzura uyu mwuga.

Yasobanuye ko bamwe mu bamotari bagaragara mu makosa atandukanye arimo kutubahiriza amategeko y'umuhanda, guteza impanuka no kugira uruhare mu bindi byaha, ari yo mpamvu u Rwanda rwashyizeho amabwiriza n'ubufatanye bw'inzego zitandukanye kugira ngo uwo mwuga ukorwe kinyamwuga.

ACP Mpayimana yavuze ko ibyo u Rwanda rumaze kugeraho bishingiye ku bufatanye bwa Polisi y'u Rwanda n'izindi nzego zirimo Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Kugenzura Imirimo imwe n'imwe Ifitiye Igihugu Akamaro (RURA), Minisiteri y'Ibikorwaremezo, inzego z'ibanze, amakoperative y'abamotari, urubyiruko rw'abakorerabushake ndetse n'ikoreshwa ry'ikoranabuhanga mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda.

Ku ruhande rw'abashyitsi, Andrew Magombana yashimye uburyo u Rwanda rukurikirana kandi rukagenzura umwuga w'ubumotari.


Yagize ati: "Twanejejwe n'uburyo u Rwanda rucunga umwuga w'ubumotari. Ingamba rwashyizeho, imikoranire y'inzego zitandukanye ndetse n'ikoreshwa ry'ikoranabuhanga ni amasomo akomeye turwigiyeho kandi azadufasha mu kunoza uyu mwuga mu gihugu cyacu."

Izi mpuguke zagaragaje ko uru rugendoshuri ruzafasha gukomeza gusangizanya ubumenyi n'ubunararibonye hagati y'u Rwanda na Tanzaniya, hagamijwe guteza imbere ubwikorezi bukoresheje moto no kongera umutekano w'abakoresha umuhanda mu bihugu byombi.

Impuguke zo muri Tanzaniya zaje kwigira ku Rwanda imicungire y’umwuga w'abamotari


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...