Umuhanzi w’Umunya-Canada Justin Bieber yamaze kwemezwa nk’umwe mu bazayobora icyo gitaramo, aho azaririmbana n’ibindi byamamare birimo Madonna, Shakira, itsinda rya BTS, ndetse n’Umunya-Nigeria Burna Boy.
Ni nyuma y'uko Shakira na Burna Boy baherutse guhurira mu ndirimbo "Dai Dai" bahimbiye igikombe cy'Isi cya 2026, ikaba yarakunzwe cyane dore ko imaze kurebwa na Miliyoni 362 kuri Youtube mu kwezi kumwe imazeho.
Igitaramo cya "Halftime show" kizamara iminota 11 kikazabera kuri stade ya MetLife muri New Jersey Stadium mbere y’uko igice cya kabiri cy’umukino gitangira. Nubwo ari igitaramo gitegerejwe n’abatari bake, abakurikira umukino kuri BBC ntibazashobora kukireba.
Iki gitangazamakuru cyatangaje ko mu gihe igitaramo kizaba kiri kuba, kizakomeza gahunda yacyo isanzwe yo gusesengura uko igice cya mbere cy’umukino cyagenze, aho kwerekana abahanzi bari ku rubyiniro.
Ibi bivuze ko abazahitamo kurebera umukino kuri BBC bazumva gusa isesengura ry’impuguke z’umupira w’amaguru, mu gihe abazarebera ku bindi bitangazamakuru bizerekana iki gitaramo bazabona imyidagaduro y’aba bahanzi b’ibyamamare.
Iki gitaramo cyateguwe ku bufatanye bwa FIFA n’umuryango Global Citizen, kikaba kigamije no gukusanya inkunga izafasha gahunda zo guteza imbere uburezi n’umupira w’amaguru ku bana hirya no hino ku Isi.
Shakira ari mu bahanzi bazaririmba ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Isi

Burna Boy wo muri Nigeria azasusurutsa abazareba umukino wa nyuma w'Igikombe cy'isi

BTS bazatanga ibyishimo mu gikombe cy'isi cya 2026

Justin Bieber azaririmbira abafana bazareba umukino wa nyuma w'igikombe cy'isi
