Mu kiganiro cyamaze iminota 35 yagiranye na B&B Kigali FM, umuhanzi Ngabo Médard Jobert uzwi nka Meddy, yavuze ku mpinduka zikomeye zabaye mu buzima bwe, urugendo rwe rwo gukurikira Imana ndetse n'impamvu amaze imyaka itatu ataragaruka mu Rwanda.
Meddy, usigaye atuye muri Amerika, aho amaze imyaka 15, yavuze ko aheruka mu Rwanda aje gushyingura umwe mu babyeyi be. Yagaragaje ko ubuzima bwe bwahindutse cyane, ku buryo atakiri wa Meddy benshi bamenyereye mu muziki usanzwe.
Yagize ati: "Ngira ngo icyahindutse cyane ni njye ubwanjye. Impinduka zahereye muri njye, hanyuma zigaragara no hanze. Icyo gihe nkiri mu muziki usanzwe, sinari nkiri wa wundi ndi uyu munsi."
Abajijwe icyamuteye gufata icyemezo cyo guhindura ubuzima no kwinjira mu murimo w'Imana, Meddy yavuze ko ubwo yafataga uwo mwanzuro, hari byinshi yasize inyuma, birimo n'ibyo abantu benshi bari bamuziho.
Yagize ati: "Hari byinshi narekeye inyuma. Ubu ndi icyaremwe gishya. Kuva Imana yinjira mu buzima bwanjye, nahindutse rwose, sinakiri wa muntu nari ndi we mbere."
Uyu muhanzi yanagarutse ku mpamvu yari amaze igihe adasohora indirimbo nyinshi. Yasobanuye ko kuba yarabyaye no kuba umubyeyi ari inshingano zisaba umwanya munini n'ubwitange, ari na byo byatumye ibikorwa bye bya muzika bigenda bigabanyuka.
Icyakora yavuze ko ubu yongeye kubona umwanya uhagije wo gukora umurimo we, ndetse ko ari gutegura ibikorwa bitandukanye birimo igitaramo, nubwo atigeze atangaza igihe kizabera cyangwa aho kizabera.
Yanavuze ko afite icyifuzo cyo gukora ibikorwa byinshi bigamije kubwiriza urubyiruko no kurwereka inzira nziza yo gukurikira Imana.
Meddy yahaye inama abahanzi n'urubyiruko muri rusange, abasaba guhitamo neza abantu bagendana na bo, kuko abo mubana bagira uruhare rukomeye mu buzima bw'umuntu.
Yagize ati: "Ni byiza kugirana ubusabane n'abantu bafite umumaro kandi bakagufasha gukura. Nanone impinduka ntizihita ziza ako kanya, ariko iyo umuntu akomeje kwihangana no gukomeza urugendo, igihe kiragera bikagerwaho."
Mu gusoza ikiganiro cye, Meddy yashimangiye ko Imana ihamagarira abantu bose kuyimenya no kuyegera. Yagize ati: "Imana iriho. Kutabyemera ni ikibazo cy'igihe gusa, kuko igihe kizagera buri wese ahure na Yo. Icyiza ni ukuyimenya no kuyakira ubu, aho gutegereza kuzahura na Yo ku iherezo."
Uyu muhanzi yakomeje agaragaza ko ubuzima bushya yabonye muri Kristo ari bwo bumuhesha amahoro n'ibyishimo, ndetse ko yifuza gukoresha impano ye mu kugeza ubutumwa bwiza ku bantu benshi, by'umwihariko urubyiruko.
