Aba bakobwa bamamaye mu
ndirimbo zirimo ‘Papa’, bari baherutse gutangaza ko ku wa 18 Ukuboza 2022, ari
bwo bazakora iki gitaramo cyabo cya mbere kizaranga urugendo rwabo mu muziki.
Kuri uyu wa Kabiri tariki
20 Nzeri 2022, inzu ireberera inyugu z’abahanzi ya M. Irene Entertainment ari
nayo ifasha Vestine na Dorcas, yasohoye itangazo rigenewe abanyamakuru ivuga ko
iki gitaramo kizaba ku wa 24 Ukuboza 2022 kubera ‘gahunda y’ingengabihe y’amashuri
yatangajwe na Minisiteri y’Uburezi ku wa 9 Nzeri 2022.'
Umunyamakuru Murindahabi
Irénée ufasha aba bakobwa mu muziki, yabwiye InyaRwanda ko itariki ya mbere
batangaje yari kuzahurira n’igihe abanyeshuri bazaba bakiri ku ishuri, kandi
abahanzi nabo ubwabo ni abanyeshuri.
Yavuze ati "Harimo
impamvu y’uko twatangaje itariki [Y’igitaramo] hatarasohoka ingengabihe y’amashuri.
Twari twatangaje tariki 18 Ukuboza 2022 kandi kuri izo tariki abanyeshuri
bazaba bakiri ku ishuri, kandi abahanzi ubwabo ni abanyeshuri. Biragoye gukora igitaramo
abandi bari ku ishuri nabo bari ku ishuri. Ni uko tugishyize [Igitaramo] ku
itariki 24 Ukuboza, kuko bazataha tariki 23 Ukuboza 2022."
Murindahabi yavuze ko nta
mbogamizi zizabaho mu kuba Vestine na Dorcas bakwitegura iki gitaramo, kuko
muri ibi biruhuko by’ishuri bakomeje imyiteguro y’iki gitaramo bazakora mu
Ukuboza 2022. Ati “Ikiruhuko cyose bakimaze muri ‘repetition’."
Ni cyo gitaramo cya mbere
aba bakobwa bagiye gukora kuva mu myaka ibiri ishize binjiye mu muziki. Kizabera
muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.
Iri tsinda ryamamaye mu
gihe gito binyuze mu ndirimbo bakoze zirimo nka ‘Nahawe ijambo’ bitiriye album
ya mbere bazanamurika muri iki gitaramo, ‘Adonai’, ‘Si Bayali’, ‘Ibuye’ n’izindi
zitandukanye.
Vestine na Dorcas
batangaje ko igitaramo cyabo kizaba ku wa 24 Ukuboza 2022 muri Camp Kigali
Vestine na Dorcas bavuze
ko igitaramo cyabo bacyise ‘Nahawe Ijambo’ ari nayo ndirimbo bitiriye album
yabo ya mbere

Imyaka ibiri ishize,
Vestine na Dorcas binjiye mu muziki w’indirimbo zihimbaza Imana
Vestine na Dorcas bavuze
ko bitewe n’ishuri bahisemo guhindura itariki y’iki gitaramo
VESTINE NA DORCAS BAHERUTSE KURIRIMBA MU GITERANE GIKOMEYE
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NAHAWE IJAMBO' YA VESTINE NA DORCAS