Impinduka mu buyobozi bwa Police FC

- 08/07/2023 9:46 PM
Share:

Umwanditsi:

Impinduka mu buyobozi bwa Police FC

Ikipe ya Police FC yashyizeho Umunyamabanga Mukuru mushya uzaba ari n'umuvugizi wayo.

Ikipe ya Polisi y'Igihugu y'u Rwanda y'umupira w''amaguru  ,Polisi FC binyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, yatangaje ko uwari Umunyamabanga Mukuru w'iki kipe SP  Bikorimana Obed yasimbuwe na CIP Claudette Umutoni .

Ubutumwa bwa  Police FC yanyujije Ku mbuga Nkoranyambaga 

Yagize “Impinduka zabaye  mu buyobozi bwa Police FC.CIP Claudette UMUTONI yagizwe umunyamabanga mukuru akaba n’umuvugizi, asimbuye kuri uyu mwanya SP Obed BIKORIMANA wahawe izindi nshingano."

CIP Claudette Umutoni yabaye komiseri ushinzwe umutekano mu Ishyirahamwe ry'umupira w'Amaguru mu Rwanda FERWAFA muri komite icyuye Igihe.

Ikipe ya Police FC  imaze imyaka irenga 23 ibayeho kuko yatangiye gukina amarushanwa ategurwa na FERWAFA mu mwaka w'imikino 2001/2002 ndetse umwaka wa 2002/2003 yahise ibona itike yo gukina mu cyicaro cya mbere ibifashijwemo n'umutoza ukomoka mu gihugu cya Cya Congo Kinshasa witwaga  Kibikira witabye Imana . 

Iyi kipe yashinzwe n'uwayoboraga Polisi mu Ntara ya Kibungo n'Umutara Nyakwigendera  Steven Balinda bitaga  Monsieur de l'Est ikaba yarashingiwe mu Mujyi wa Rwamagana nyuma yo gusenyuka kwa Rwamagana sports  yari ikipe y'abaturage yasenyutse  mu mwaka 2000 kubera amikoro make  . 







Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...