Impanuro za Dr Antoine Rutayisire ku bakobwa baba muri Amerika -VIDEO

Iyobokamana - 28/08/2023 1:36 PM
Share:

Umwanditsi:

Impanuro za Dr Antoine Rutayisire ku bakobwa baba muri Amerika  -VIDEO

Dr Antoine Rutayisire, umwe mu bantu urubyiruko rwinshi rufatiraho urugero, unaheruka kujya mu kiruhuko cy’izabukuru ku mirimo ya gishumba yari asanzwe akorera mu itorero rya Angican mu Rwanda, yaganiriye n’urubyiruko ruba muri Amerika agira n’impanuro abagenera.

Dr Antoine Rutayisire, yaganirije urubyiruko ruba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku bibazo bitandukanye bibaza, banahakura impanuro zizabafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Umwe mu bari bateraniye aho yabajije icyo umuntu yakora aramutse ashaka kwiga ariko ababyeyi be bakamuhatira kureka ishuri ngo abanze ashake akazi. Rutayisire yamusubije ko hari aho biba ngombwa ko abana batumvira ababyeyi bitewe n’icyo bari kubasaba. 

Avuga ko umubyeyi adakwiye kubuza umwana amahirwe yo kwiga mu gihe ayabonye kuko icyiza aruko umuntu abanza kwiga nyuma akazabona akazi gafatika kurusha kureka kwiga ugakora akazi gaciriritse.

Aho yagize ati: "Ntuzakore ubushobozi bwo kwiga amashuri make ufite ubushobozi bwo kwiga cyane cyane abakobwa. Abakobwa bitewe n’aho mukomoka, iyo ugize imyaka 20 ababyeyi bumva wabaye umukecuru bagatangira kukugererenya n’abandi mungana, ariko mbere ya byose muzirikane ko muri muri Amerika. Nimutitwararika ngo mukore cyane n’abazabakomokaho bazabaho nabi kuko ntibazashobora kurenga aho mutarenze.’’

Ku bijyanye no kuba hari ababyeyi bamwe babuza abana babo kwiga ibyo bashaka bakabahitiramo ibindi, Dr Rutayisire yavuze ko bisaba umwana kegera ababyeyi be akabaganiriza atuje ku mpamvu ashaka kwiga ibyo mu kinyabupfura, ndetse akanahitamo ibyo akwiye kwiga mu bwenge atekereza no kuri ejo hazaza, atanga urugero rwe ku mukobwa we w’imfura wigeze kwitabira Miss Rwanda.

Ati: ‘‘Umukobwa wange yagiye muri Miss mwibutsa ko ndi pastor. Mbishidikanyaho ariko akanyumvisha ko nta cyaha kirimo, bigeze aho mbona ko abikunda ndamureka abijyamo ariko nkomeza kumukirikiranira hafi ndetse ngira na bimwe mubuza birimo kujya Nairobi. 

Hari ibintu bimwe tuzababuza kujyamo kuko tubona atari byiza kuri mwebwe. Niba ubikunze banza ubisengere umenye niba aribyo Imana yakuremeye kuko ushobora kubikora bikaba iby’igihe gito watwita bigahagararira aho kuko abagore bose bakunda abana.’’

Dr Rutayisire abajijwe ibijyanye no kwishyiraho tattoo, yasobanuye ko kuba ufite tattoo ku mubiri wawe ntacyo byongera ku cyubahiro cy’Imana, avuga ko mbere yo kugira icyo ukora ukwiye kubanza kwibaza icyo bizakumarira ntukururwe n’ibyo isi ikora byose. Yabagiriye inama kandi yo kwakira ubuzima uko buri aho kubwifuza uko butari.

Yababwiye kandi ko badakwiye gufata icyemezo cyo gushaka abagabo kubera ko barambiwe ubuzima bwa gikumi bari babayemo cyangwa se igitutu cy’abandi. Aho yababwiye kubanza gushishoza bagasanga abo bakunda kandi nabo (abasore) babakunda bya nyabyo, bakagisha inama Imana mbere yo gufata umwanzuro, kandi bakita no ku makuru bahabwa n’abandi ariko bagashyiramo ubushishozi kuko hari igihe umuntu akwereka ko ari mwiza kandi imbere ari inzoka ijyenda.

Reba hano ikiganiro kirambuye Dr Antoine Rutayisire yagiranye n'urubyiruko ruba muri Amerika

"> 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...