Impanuka ziterwa na ‘Howo’ ziri kuvugutirwa umuti-AMAFOTO + VIDEO

Imyidagaduro - 18/02/2023 12:21 PM
Share:

Umwanditsi:

Impanuka ziterwa na ‘Howo’ ziri kuvugutirwa umuti-AMAFOTO + VIDEO

Ku bufatanye bw’ibigo nka Sinotruk icuruza imodoka za Howo ndetse n’Ishuri rya Action Driving School ryigisha amategeko y’umuhanda n’ibindi byerekeye gutwara; habayeho guhugura abashoferi batandukanye batwara imodoka za Howo mu Mujyi wa Kigali.

Ni igikorwa cyabaye ku wa Gatanu tariki 17 Gashyantare 2023. Gihuriza hamwe abashoferi batwara Howo mu rwego rwo kubahugura.

Nyuma yacyo, Hakizimana Desire usanzwe ari umwe mu bakozi ba Sinotruk icuruza izi modoka za Howo mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, yavuze ko batekereje gukorana na Action Driving School kugira ngo bafashe abanyarwanda ariko cyane cyane abashoferi.

Ati ‘‘Twatekereje gukorana kugira ngo dufashe abanyarwanda cyane cyane abashoferi. Twagerageje kugaragaza uburyo imodoka zacu zifite ubuziranenge. Kugira uruhushya rwo gutwara ntabwo bihagije tweretse inzego zitandukanye za Leta ibishobora gutera impanuka za Howo.’’

Avuga ko hamwe n’ubufatanye na Action Driving School  batekereje guhugura abashoferi, bakamenya uko zikora byimbitse.

Yavuze ko impungenge zihari ku bashoferi ari ubunararibonye bafite ku buryo gutwara imodoka nka Howo ipima toni 16 zirenga irimo ubusa, wakongeraho imizigo bikwiriye gukorwa n’abantu bahuguwe ari nabyo batangiye mu rwego rwo kwirinda impanuka za hato na hato.

Yavuze ko ibigo byinshi bihari byigisha amategeko y’umuhanda ariko ntibyigishe gutwara mu buryo bwimbitse. Yagaragaje ko bamaze guhugura abashoferi bakabakaba ijana. Ati ‘‘Abantu bari gukubita izi modoka hasi nta bunararibonye.’’

Uhagarariye Action Driving School,  Amerika Fred yagaragaje ko batekereje gutangira guhugura abashoferi nyuma yo kubona imodoka za Howo ziri gukora impanuka cyane.

Ati ‘‘Tumaze kubona impanuka ziri kuba muri iyi minsi za Howo twabonye iki kibazo igihugu gifite, twumvise twabyinjiramo. Twazanye ikamyo nziza nshya mu rwego rwo kugira ngo abashoferi bayitorezeho bazajye mu kazi barayimenyereye.’’

Akomeza ati ‘‘Ubu hatangwa amasomo ku batangizi n’amasomo ku bashaka kwihugura ku bari basanzwe bazitwara. Tubafasha kuyitorezaho ahantu hazamuka cyangwa hamanuka, kugira ngo bamenye neza uko zikora.’’

Muhawenimana Jean Bosco usanzwe ari umwarimu muri Action Driving School utanga amasomo ajyanye n’imodoka ya Howo; yavuze ko impanuka zitangira kuba izi modoka benshi batangiye kuzikemanga kandi ikibazo atari zo ahubwo abazitwara.

Ati ‘‘Iriya modoka bayivuga byinshi ko nta feri ariko iriya modoka ifite ubuziranenge. Iyaba ntabwo ifite ntabwo yakabaye ikorerwa control technique. Kuba zikora impanuka biterwa n’ubumenyi bucye bw’abashoferi bamwe bazitwara batazimenyereye. Imodoka ya Howo ni nzima pe.’’

Yakomeje avuga ko benshi batwara izi modoka batazizi ari nayo mpamvu rimwe na rimwe biteza impanuka.

Umushoferi umaze imyaka icyenda atwara Howo, Ntahompagaze Innocent we yagaragaje ko yari yaje kwihugura kugira ngo akomeza kwiyungura ubumenyi mu gutwara Howo.

Ati ‘‘Twaje hano muri Action Driving School mu mahugurwa ajyanye n’aya makamyo. Bari barimo kuduhugura ku kwiga uko Howo mu rwego rwo kurwanya impanuka zatezwa n’aya makamyo."

Uyu mugabo yavuze ko imwe mu mpamvu iri gutuma habaho impanuka za Howo ariko ziri kuba nyinshi indi ikaba ubunararibonye buke.’’

Uyu mugabo avuga ko hari ababona ibyangombwa bagahita bihutira kujya gutwara ‘Howo’ bataramenya neza uko ikora, bigateza impanuka.

Yavuze ko aya mahugurwa agiye gutuma yunguka ubundi bumenyi bwisumbuye ku bwo yari asanganywe.Hakizimana usanzwe ari umukozi wa Snotruk iri gukora na Action Driving School Icyicaro cy'iri shuri giherereye mu Giporoso hafi ya 'Feux- Rouge' za Remera i Kigali

Amerika Fred uhagarariye Action Driving School, ishuri ryigisha gutwara ibinyabiziga

Muhawenimana Jean Bosco wigisha muri Action Driving School ari guha amahugurwa aba bashoferiAbashoferi bari bitabiriye ku bwinshi Imodoka za Howo zimaze iminsi zivugwaho impanuka za hato na hato Ntahompagaze Innocent usanzwe atwara Howo yavuze ko igitekerezo cy'aya mahugurwa ari ingirakamaro ku bashoferi

REBA UKO IMPANUKA ZITERWA NA HOWO ZIGIYE KUVUGUTIRWA UMUTI

">


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...