Umunyemali Assinapol Rwigara yaguye mu mpanuka y'imodoka yaraye ibereye I Gacuriro

Utuntu nutundi - 04/02/2015 11:01 PM
Share:

Umwanditsi:

Umunyemali Assinapol Rwigara yaguye mu mpanuka y'imodoka  yaraye ibereye I Gacuriro

Muri iri joro ryo kuwa 3 tariki 4 gashyantare, ahagana mu masaha ya saa yine nibwo humvikanye inkuru y’impanuka y’imodoka yabereye I Gacuriro mu mujyi wa Kigali, hakaba haguyemo umunyemali Rwigara Assinapol.

Amakuru y’iyi mpanuka kandi yemejwe n’ubuvugizi bwa Polisi y’igihugu mu kiganiro n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com, aho batangaza Assinapol Rwigara wari uri mu modoka y'ivatiri yo mu bwoko bwa Mercedes Benz yagonzwe n'ikamyo nini nayo yo mu bwoko bwa Mercedes Benz agahita yitaba Imana.

Iyi mpanuka yahitanye umushoramari Rwigamba Assinapol

Iyi niyo modoka  yari arimo

Ese Rwigara Assinapol ni muntu ki?

Rwigara Assinapol ni umunyemali wamenyekanye cyane hano mu Rwanda kubera urubanza yaburanyemo n’akarere ka Nyarugenge, kubera ibibanza bye aka karere kagiye kakwimuramo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Assinapol kandi yakurikiranyweho ibyaha birimo ibyo kwica no gukomeretsa atabigambiriye byaturutse ku mpanuka yaguyemo abantu yabereye mu kibanza yubakishaga mu Kiyovu tariki 12 Nyakanga 2007, akaba yaraburanye akagirwa umwere n’urukiko rwa Nyarugenge.

Mutiganda Janvier


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...