Amakuru y’iyi mpanuka kandi yemejwe n’ubuvugizi bwa Polisi y’igihugu mu kiganiro n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com, aho batangaza Assinapol Rwigara wari uri mu modoka y'ivatiri yo mu bwoko bwa Mercedes Benz yagonzwe n'ikamyo nini nayo yo mu bwoko bwa Mercedes Benz agahita yitaba Imana.
Iyi mpanuka yahitanye umushoramari Rwigamba Assinapol
Iyi niyo modoka yari arimo
Ese Rwigara Assinapol ni muntu ki?
Rwigara Assinapol ni umunyemali wamenyekanye cyane hano mu Rwanda kubera urubanza yaburanyemo n’akarere ka Nyarugenge, kubera ibibanza bye aka karere kagiye kakwimuramo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Assinapol kandi yakurikiranyweho ibyaha birimo ibyo kwica no gukomeretsa atabigambiriye byaturutse ku mpanuka yaguyemo abantu yabereye mu kibanza yubakishaga mu Kiyovu tariki 12 Nyakanga 2007, akaba yaraburanye akagirwa umwere n’urukiko rwa Nyarugenge.
Mutiganda Janvier