Ni urugendo Derek Sano yinjiyemo agamije gutanga umusanzu
mu iterambere ry’umuziki nyarwanda, binyuze mu gufasha abahanzi bafite
umwihariko kubona amahirwe yo kwigaragaza no kugeza ibihangano byabo ku bakunzi
b’umuziki.
Uyu muhanzi wamamaye mu itsinda rya Active yatangiye uyu
mushinga binyuze muri Virtuosi, sosiyete yashinzwe hagamijwe guteza imbere
impano nshya no kuzifasha kubona icyerekezo mu rugendo rwo gukora umuziki.
Red Iyizire ni we watangiranye na Derek muri uru rugendo.
Uyu muhanzikazi aherutse gushyira hanze EP ye ya mbere, igizwe n’indirimbo
umunani, yise ‘Iyizire’. Iyi EP yakozwe ku bufatanye na Virtuosi, mu rwego rwo
kumufasha kumenyekanisha ubuhanzi bwe no gutangira kubaka izina rye mu muziki.
Iyi EP igizwe n’indirimbo ‘Mu Rukundo’ yakoranye na Magna
Romeo, ‘Last Time’, ‘Intention’, ‘Burundu’, ‘Iyizire’, ‘Mine’, ‘Rimwe’ na ‘This
Way’.
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Derek Sano yasobanuye
ko gukorana na Red Iyizire bitaturutse ku kuba ari umuhanzi gusa, ahubwo ko
byashingiye ku bushobozi bwe mu buhanzi yamubonanye.
Yavuze ko yashyizeho Virtuosi agamije kugira uruhare mu
guteza imbere umuziki nyarwanda, cyane cyane afasha abahanzi bafite umwihariko
bashobora kuzana impinduka mu muziki.
Ati “Imikoranire dufitanye ishingiye ku buhanzi, kuko
natangije kompanyi yitwa Virtuosi igamije guteza umuziki wacu imbere, mu buryo
bwo gushyira imbere umwihariko.”
Derek yavuze ko guhura na Red Iyizire byabaye nyuma yo
kubona amashusho ye arimo gusubiramo indirimbo ‘Lift’ ya Active. Icyo gihe, ngo
impano ye yamugaragarije ko afite ubushobozi bwo gukora umuziki ushobora
kumugeza kure.
Ati “Igihe tuzakorana ni kirekire, kuko imikorere yacu
itandukanye n’ibisanzwe mu Rwanda. Twahuye kuri murandasi asubiramo indirimbo
‘Lift’ ya Active, impano ye yarivugiraga, ari na yo nahisemo gutangira
kumufasha.”
Aya magambo agaragaza ko Derek atahisemo gutangira gufasha
Red Iyizire ashingiye ku kumenyekana kwe, ahubwo ko yabanje kubona ubushobozi
bwe mu buhanzi, akabona ko akwiriye guhabwa umwanya n’ubufasha kugira ngo
arusheho gutera imbere.
Virtuosi, umusanzu mushya wa Derek Sano mu muziki nyarwanda
Derek Sano yatangiye gushyira mu bikorwa igitekerezo cyo
gufasha no guteza imbere abahanzi bashya nyuma yo kurangiza amasomo mu Ishuri
ry’u Rwanda ry’Umuziki.
Ni intambwe igaragaza ko urugendo rwe mu muziki rutagarukira
ku kuririmba no gukora ibihangano bye bwite, ahubwo ko ashaka no kugira uruhare
mu kubaka umusingi w’abandi bahanzi bafite impano bakeneye amahirwe yo
kwigaragaza.
Binyuze muri Virtuosi, Derek afite amahirwe yo gusangiza
abahanzi bashya ubumenyi n’ubunararibonye yakuye mu rugendo rwe, anabafasha
gushaka uburyo bwabageza ku rwego rwo gukora umuziki ufite umwihariko.
Icyakora, gutangira ibikorwa byo guteza imbere abandi
ntibivuze ko yahagaritse ibye. Derek aracyari mu itsinda rya Active,
ryamufashije kumenyekana mu ruhando rw’imyidagaduro mu Rwanda.
Intambwe Derek Sano yateye yo gufasha abahanzi bashya ije mu
gihe mugenzi we muri Active, Olivis, na we aherutse gutangaza ko agiye
gusubukura ibikorwa bye by’umuziki ku giti cye.
Ibi bigaragaza uburyo abahanzi bagize itsinda bashobora
gukomeza gukorera hamwe, ariko buri wese akanashaka uburyo bwo kwagura ibikorwa
bye no gushyira mu bikorwa ibitekerezo bye bwite.
Kuri Derek, gutangiza Virtuosi no gutangira gufasha Red
Iyizire ni uburyo bushya bwo gukomeza kugira uruhare mu muziki, atari
nk’umuhanzi gusa, ahubwo no nk’umuntu ushaka gufasha abandi kubaka izina no
guteza imbere impano zabo.
Nubwo urugendo rwa Red Iyizire rugitangira, kuba yarabonye
ubufasha bwa Derek Sano no gusohora EP ye ya mbere ni intambwe ikomeye mu
rugendo rwo kwiyubaka mu muziki. Igihe kizerekana uko ubu bufatanye buzamufasha
gukomeza kwigaragaza no kugera ku bakunzi benshi b’umuziki.

Red Iyizire yashyize hanze EP ye ya mbere yise ‘Iyizire’,
igizwe n’indirimbo umunani zirimo ‘Mu Rukundo’ yakoranye na Magna Romeo, ‘Last Time’,
‘Intention’ na ‘Burundu’
Umuhanzikazi Red Iyizire yatangiye urugendo rwo kwagura
izina rye mu muziki afashwa na Derek Sano wo muri Active, wabengutse impano ye
nyuma yo kumva asubiramo indirimbo ‘Lift’ y’iri tsinda
Red Iyizire ari mu bahanzi bakizamuka bahawe amahirwe yo
gutezwa imbere na Virtuosi, sosiyete yashinzwe na Derek Sano igamije gufasha
impano nshya kwagura ubuhanzi no kubaka umwuga w’umuziki
KANDA HANO UBASHE KUMVA EP YA MBERE Y'UMUHANZI IYIZIRE RED
