Hari ibintu byinshi umuntu yavuga ku bahanuzi bo muri Bibiliya:
1. Abahanuzi bo muri Bibiliya bari bazwi n'amateka yabo. Abahanuzi ba Kera wasangaga bahanura mu bwoko bwabo bahuje amateka, imico, ndetse n' imigenzo.
Amajwi yabo yarazwi. Byarorohaga kumenya uhanura kuko yabaga ari umwe muri bo ndetse banahuje imibereho. Ntibagorekaga amajwi yabo.
Mu gihe cya none uhanura agerageza guhindura ijwi rye kugirango yemeze abantu ko uvuga atari we ahubwo ari Imana yivuganira nabo inyumva nkumve agendereye kubemeza ko afite impano idasanzwe.
2) Abahanuzi ba kera ntibashiraga amakenga ibyo bahawe kuvuga ahubwo babanzaga kubyibazaho (Ezekiel 37:1-14). Ezekiel ahanurira amagufwa yumye Imana yaramubajije ati ese mwana w'umuntu aya magufwa yakongera kubaho maze asubizanya ubwenge ati "Niwowe ubizi"
Ntibikwiye ko Uhanura arangwa no guhubukana ubuhanuzi ngo abuture ku muntu adakoresheje ubwenge ngo arebe ingaruka ziza kuba ku Itorero, ku muntu se, ndetse naho abuvugira, kuko Impano yo guhanura ni nziza ariko kuri gahunda kugirango yubake abantu aho kubasenya.
3) Bahanuraga uko bategetswe n'Imana badashyizemo amarangamutima yabo. (Ezekiel 37:7).... ngo nuko mpanura uko nategetswe... 37:10 .....nuko mpanura uko yantegetse maze umwuka uyinjiramo. Umuhanuzi agomba kumva neza icyo ategetswe akaba aricyo abwira ubwoko bw'Imana ntacyo akuyemo nta nicyo yongeyemo.
2 Abami 22 Ahabu na Yehoshafati mbere yo gutabara babanje kujya inama yo kubaza abahanuzi b'Uwiteka bati "Tubatere cg Ntitubatere" barasubuza bati nimubatere uwiteka arababagabije. Babaza na MIKAYA umuhanuzi utaremerwaga n'umwami kuko atamuhanuriraga ibyiza ariko nawe abahamiriza ko Uwiteka azababagabiza hanyuma babona gutabara.
4) Iyo Imana yacecekaga nabo baracecekaga.
Abisiraheli babazaga Imana mu gihe bugarijwe n'intambara bati tubatere cg ntitubatere? Imana iti nimubatere ndababagabije. Iyo habaga ntacyo Imana ibasubije bategerezaga Igihe Imana izavugira. Ibyo bitandukanye cyane n'abahanuzi ba none kuko batagira uwo mwanya wo kurindira no kumva ijwi ry'Uwiteka Imana.
5) Abahanuzi ba kera bakoraga imirimo y'amaboko: Urugero:Amosi yitaga ku matungo n'imbuto. Ibi birerekana ko abahanuzi babaga mu buzima nk'abandi bantu, bakora, bikenura bakoresheje amaboko yabo. Isi ya none yuzuye abahanuzi basiga imiryango, imirimo yabo yakabatunze bakagenda imihana bahanurira abahisi n'abagenzi ngo ni bumve icyo Imana yabavuzeho.
Abo ngabo usanga batungwa no gucuruza iyo mpano basaba abo bahanuriye imibereho, bagahorana ubuhanuzi bupfuye ngo babone amaramuko. Nagiye numva abahanuzi bavuga ngo umuhanuzi agomba kubanza kugaburirwa neza akabona kuvuga...abahanuzi bahanurira abakire gusa n'abakomeye!
6) Bagiraga ubusabane buhoraho n'Imana: Urugero: Mose.
Mose yahoraga imbere y'Imana ategereje icyo Uwiteka avuga ku bwoko bwe.
Mu gihe cya none, abahanuzi benshi ntibakigira ubusabane buhoraho kandi bwimbitse n'Imana. Akenshi ikintu cyose ntibakibaza Imana bigatuma bahanura amarangamutima yabo kuko batagisabana n'Imana ngo ibabwire niyo itavuze bo babwira abantu ngo Imana iravuze kandi ataribyo.
7) Babaga mu bantu ndetse baterwaga agahinda ni ibyabereye muri Société yabo. Abahanuzi ni abantu bagerwaho ni ibya rusange abandi bahura nabyo mu buzima bwa buri munsi.
Impano bahawe ntituma batandukana n'amarangamutima ya muntu. Ariko mu gihe cya none usanga bafatwa nk'abantu badasanzwe bigatuma bishyira hejuru.
8) Ntabwo bihimbazaga Guteg. 18:20. Umuhanuzi uzahangara kwihimbira ijambo ntamutegetse kuvuga akarivuga mu izina ryanjye (...) Uwo muhanuzi azapfa.
Ariko mu gihe cya none usanga Imana ivuga none Umuhanuzi akumva ko n'ejo Imana izavuga kandi siko biri bigatuma ahora aca ibikuba ngo Imana yavuze itavuze.
Iyi nyigisho yateguwe na Evariste ngerageza kuyuzuza ( Fidele Masengo)