Ibi
Bamporiki yabitangaje akurikije ubutumwa Bruce Melodie yashyize ku mbuga
nkoranyambaga mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 8 Gashyantare 2026, aho yatangaje
ko we n’“umuvandimwe we” The Ben bari kwitegura kujya mu bitaramo bise “2026
Summer Country Tour”, bizagera mu Intara enye z’u Rwanda.
Ni
ibitaramo bitegerejwe cyane, byitezweho kwegereza abafana umuziki w’aba bahanzi
bombi, bagafatanya ku rubyiniro mu rwego rwo gusangiza abatuye mu Ntara
ibyishimo n’ubunararibonye bafite ku rwego mpuzamahanga.
Ni
ku nshuro ya Kabiri, aba bahanzi bazaba bahuriye ku rubyiniro mu gitaramo
kimwe, nyuma y’aho baherukaga gutaramana mu gitaramo “The Nu-Year Groove”
cyabereye muri BK Arena tariki 1 Mutarama 2026, cyitabiriwe n’abantu benshi
kandi kikagaragaza imbaraga z’ubufatanye bwabo.
Mu
butumwa bwe, Bamporiki yagaragaje ko guhura kwa Bruce Melodie na The Ben mu
bitaramo bimwe bitari ugushaka gusa kwishimisha abafana, ahubwo ari isomo
rikomeye ku bandi bahanzi n’abakora mu ruganda rw’imyidagaduro, rigaragaza ko
guhuza imbaraga bitanga umusaruro urenze uwo umuntu yakwikorera wenyine.
Yagize
ati: “Ubumwe bw’Intore bunoza intambwe kandi impano ityazwa n’indi. Gushyira
hamwe ni urufunguzo.”
Aya
magambo ya Bamporiki agaragaza ko, mu gihe hari igihe abahanzi bashobora
gutekereza ko guhatana ari byo byonyine bibageza kure, hari n’igihe gushyira
hamwe bigaragaza imbaraga ziruseho, bigateza imbere umuziki nyarwanda ndetse
bikagura n’isoko ryawo.
Ibi
bitaramo bya “2026 Summer Country Tour” bitegerejwe nk’igihe cyihariye kizahuza
umuziki, ubumwe n’icyizere cy’iterambere, bikagaragaza ko koko impano ityazwa
n’indi, kandi ko ubumwe ari urufunguzo rw’ejo hazaza h’imyidagaduro y’u Rwanda.
🚨 Alert🚨
My brother The Ben and I are bringing a
one-of-a-kind experience this summer ✍️
For
the love of our flag 🇷🇼, for the power of our music, and for the joy of sharing it with
you.
2026 Summer Country Tour ✅ pic.twitter.com/WArlErDc3P
Bamporiki
ku bitaramo bya Bruce Melodie na The Ben: Ubumwe ni urufunguzo, kandi impano
iyo ihuye n’indi irushaho gukura

