Imwe mu nyandiko y’iki kinyamakuru,
ivuga ko kwinjira mu muziki ari urugendo rutangaje kandi rukomeye, rushobora
bamwe abandi bagatsindwa.
Mu Rwanda umubare munini w’abahanzi
binjiye mu muziki, bumvikana mu itangazamakuru bavuga ko urugendo rwabo
rwatangiriye muri korali.
Umwaka urashize umukobwa witwa Nishimwe
Happy Jessica w’imyaka itandatu yinjiye mu muziki, bivuze ko yawutangiye afite
imyaka itanu.
Amaze gusohora indirimbo zirimo nka ‘Impano
z’abana’, ‘Dieu d’amour’, ‘Ishema ry’ababyeyi’ n’izindi. Indirimbo z’uyu mwana
zumvikana mu kiganiro ‘Itetero’ cya Radio Rwanda.
Indirimbo ze zandikwa na Karangwa Callixte, hanyuma agafata umwanya wo kuziga mbere y’uko ajya muri studio.
Se w’uyu mwana, Kanani Albert yabwiye
InyaRwanda ko umwana we yakuranye impano nyinshi zirimo no gukora siporo,
yiyemeza kumushyigikira.
Ati “Impano ayikomora ku babyeyi be.
Mu by’ukuri afite impano zirenze imwe harimo Sports no kuririmba n’izindi, cyane
ko no mu ishuri ari we muyobozi w’abana bigana." Uyu mwana yiga ku kigo cy’amashuri
kitwa El-shadai School.
Mu gihe hari ababyeyi badashyigikira
impano z’abana babo, uyu mubyeyi avuga ko buri mubyeyi akwiye guharanira
kumenya impano y’umwana we kandi akamushyigikira kuko yamugeza kure mu gihe
yakwitabwaho nk’uko bikwiye.
Ati “Njye mbona natanga inama ku babyeyi
kuko abana bose ntibaririmba, ahubwo impano ni nyinshi cyane. Inama natanga ku babyeyi
ni uko bashishoza bakamenya ibyo abana bashoboye bakabashyigikira cyane, bizabaviramo impano zikomeye kandi zabageza kure."
Kanani avuga ko iyo aganira n’umukobwa
we amubwira ko yifuza ko ibihangano bye ‘byagera ku Isi yose’, kandi akabasha
kuzagera mu bihugu bitandukanye aririmba.
Mu mpera za ‘weeekend’, uyu mwana
yasohoye indirimbo ye nshya yise ‘Babyeyi muduhe urugero rwiza’.
Kanani avuga ko iyi ndirimbo
ikubiyemo ubutumwa ku miryango imwe n’imwe itabanye neza ihora mu makimbirane,
aho umwana we aririmba asaba ababyeyi gutanga urugero rwiza.
Ati “Ubutumwa ni ukubwira imiryango
imwe n’imwe itabanye neza ihorana intonganya n’imirwano, kuko bigira ingaruka mbi
ku bana ndetse n’umuryango. Kandi igashimira n’imiryango ibanye neza kuko itanga
uburere, ubwiza n’urugero rwiza."
Uyu mubyeyi avuga ko umwana we
yahimbye iyi ndirimbo biturutse ku gitekerezo yahawe n’abakunzi be, bamusaba
kuririmba acyebura ababyeyi batabanye neza.
Happy Jessica yasohoye amashusho y’indirimbo
ye nshya yise ‘Babyeyi muduhe urugero rwiza’
Happy yifuza ko indirimbo ze
zamufasha kuzaririmbira mu bihugu bitandukanye byo ku Isi
Umubyeyi w’uyu mwana aririmba muri korali ‘Ibyiza by’Ijuru’ yo mu Rugunga mu Itorero ry’Abadivantiste
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ‘BABYEYI MUDUHE URUGERO RWIZA’ YA HAPPY JESSICA