Impanga zifite ba se batandukanye: Inkuru itangaje ya Michelle na Lavinia

Imyidagaduro - 07/05/2026 4:10 AM
Share:

Umwanditsi:

Impanga zifite ba se batandukanye: Inkuru itangaje ya Michelle na Lavinia

Nk’uko bimenyerewe, impanga zivukira rimwe, kandi ku babyeyi bamwe. Biragoye kubona impanga zidahuje ababyeyi, ndetse n’aho bibaye biba ari igitangaza kidasanzwe. Tugiye kureba ubuzima bw’abakobwa babiri b’impanga barerewe ndetse bagakurira hamwe, nyuma bakaza kuvumbura ko n’ubwo rwose ari impanga, badafite ba se bamwe.

Michelle na Lavinia Osbourne ni impanga zavutse ku mubyeyi umwe, ziri mu nda imwe, zivuka mu minota yegeranye cyane, zikurira hamwe kandi zibana nk’abavandimwe basangiye amaraso. Icyakora, nyuma y’imyaka hafi 50, ubuzima bwabo bwaje guhinduka burundu ubwo bavumburaga ukuri gutangaje, basanze “bavuka kuri ba se batandukanye.”

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru BBC News, ibi byamenyekanye muri Nzeri 2022, ubwo Lavinia yafunguraga email irimo ibisubizo bya DNA yari yapimishije. Avuga ko akimara kuyifungura yumvise agize ubwoba cyane, nk’aho hari ikintu kidasanzwe kigiye kumubaho.

Ibyo bisubizo byagaragaje ko we na Michelle ari impanga zitari “identical” (zidasangiye uturemangingo twose), ariko icyamutangaje kurushaho ni uko yasanze bataravutse ku mugabo umwe, bavutse ku bagabo babiri batandukanye, ibintu bizwi nka heteropaternal superfecundation, bikaba bibaho gake cyane ku isi.

Kubyara abana babiri b’impanga badahuje ba se, ni ibintu bidakunze kubaho, ndetse kugira ngo bibeho, bisaba guca mu nzira nyinshi kandi zigoye. Icyakora hagiye hagaragara ingero zitandukanye z’aho byabaye harimo no kuri Lavinia na Michelle.

Kugira ngo umubyeyi abyare abana babiri badahuje base bisaba, ko umugore agomba gusohora amagi arenze rimwe mu gihe kimwe, hanyuma ayo magi agahura n’intanga z’abagabo babiri batandukanye, maze izo nda zombi zigakomera gukurira mu mugore umwe kugeza igihe cyo kuvuka.

Ku isi hose, hamaze kumenyekana hafi inkuru zigera kuri 20 nk’izi. Michelle na Lavinia ni bo ba mbere bazwi mu Bwongereza.

Aba bombi bavutse mu mwaka wa1976 i Nottingham, mu Bwongereza, bavutse kuri nyina wari ufite imyaka 19 icyo gihe, ndetse ubuzima bwe bwari bwuzuyemo ingorane n’ibibazo byinshi.

Yari yarahohotewe n’umugabo wa nyina, bituma ava iwabo ajya kuba mu miryango irera abana bava mu miryango itishoboye n’iba mu makimbirane.

Ubwana bw’izi mpanga ntibwari bworoshye. Babayeho mu buzima bwa gikene, bahora bimuka, nta nzu bagira, ndetse akenshi bakagorwa no kubona amikoro. Icyakora bavuga ko, ikintu kimwe cyabasubizagamo imbafara ari uko bakundanaga ndetse buri umwe akumva ko afite umuvandimwe mwiza.

Lavinia yagize ati: “Michelle, niwe wenyine watumaga numva nkunze ubuzima, niwe wenyine nari nzi neza ko ari uwanje.”  Michelle na we yavuze ko bumvaga ari nk’aho ari bo bombi bahanganye n’isi yose, ndetse bakora ibishoboka byise ngo bagire ubuzima bwiza.

Nyina wabo yahoraga ababwira ko se yitwa James, ariko ntibigeze babana na we cyane. Nyuma, Michelle yatangiye gushidikanya akeka ko se atari James, ahubwo babyawe n’undi mugabo, cyane cyane abonye ifoto ye, akabona nta ho bahuriye. Icyakora ntiyigeze atekereza ko baba bafite ba se batandukanye.

Mu 2021, nyina yaje kurwara indwara yo kwibagirwa, atagishoboye kubasobanurira neza amateka yabo, Michelle yamubazaga impamvu adasa na James, ndetse akamubwira ko yiyumvamo ko atariwe se. Ibi byatumye afata icyemezo cyo gukora ikizamini cya DNA, kugira ngo amenye ukuri.

Ku itariki ya 14 Gashyantare 2022, ku munsi nyina yitabyeho Imana, ni na bwo ibisubizo byasohotse. Ibisubizo byagaragazaga ko James atari se wa Michelle.

Nyuma yo gukora ubushakashatsi, Michelle yaje kumenya ko se ari umugabo witwa Alex, wari ufitanye isano n’inshuti magara ya nyina. Ariko Alex ntabwo yari abayeho mu buzima bwiza, kuko yari yarabaswe n’ibiyobyabwenge.

Ibi byatumye Lavinia nawe akora DNA, ashaka kumenya ukuri. Mu by'ukuri ibisubizo yabonye, si byo yari yiteze. Yumvaga ko aribusange nawe se ari Alex nk’uko impanga ye byagenze, ariko yasanze atariko bimeze.

Ibisubizo byaje byemeza ko adafite se umwe na Michelle, ahubwo ko ari impanga zisangiye nyina gusa. Ibi byaramubabaje cyane, ndetse ararakara, ndetse kubyakira biramugora cyane.

Michelle yakomeje gushaka se, Alex, aramubona. Ariko n’ubwo rwose yabonaga basa, yavuze ko atifuza kumuzana mu buzima bwe.

Ku ruhande rwa Lavinia, Michelle yamufashije kumenya se witwa Arthur. Bahuriye i Londres, maze Lavinia abasha kubona umubyeyi we bwa mbere mu buzima bwe. Byaramushimishije cyane, ndetse avuga ko n’ubwo ari ubwa mbere yari amubonye, ariko yumvaga bafitanye isano ya hafi. Ati: “Numvise nishimiye kubona uwo nkomokaho.”

Kuva icyo gihe, Lavinia na Arthur babanye neza cyane, bahura kenshi kandi bafitanye umubano mwiza wihariye. Arthur avuga ko yahuye na nyina wa Lavinia ari mu bihe by’agahinda gakomeye, bitamworoheye na gato, ndetse akeneye ubufasha. Nyuma yaje kumufasha, birangira babaye incuti, ndetse baranakundana, ari naho ibi byose byatangiriye.

Nubwo ukuri kwagaragajwe n’ibisubizo bya DNA kwatumye ibintu byinshi bihinduka, urukundo hagati y’aba bakobwa b ’impanga ntirwahindutsena gato. Lavinia yagize ati: “Turi ab’agaciro, turakundana, kandi ntituzigera dutandukana.” Michelle na we ati: “Ni umuvandimwe wanjye w’impanga. Nta kintu na kimwe cyabihindura.”

Ibi bigaragaza uburyo ubuzima bushobora guhisha amabanga akomeye imyaka myinshi, ariko ko uko byagenda kose, ukuri kugeraho kukajya ahagaragara. Ikindi ni uko urukundo nyarwo rudashobora gusenywa n’ukuri gutunguranye. Michelle na Lavinia bakomeje kubaho nk’impanga, n’ubwo basanze inkomoko yabo itandukanye.

Michelle na Lavinia Osbourne ni impanga zavutse ku mubyeyi umwe, ziri mu nda imwe, zivuka mu minota yegeranye cyane


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...