Impanga zifatanye zahishuye byinshi ku buzima bwazo nyuma y’uko umwe akoze ubukwe

Imyidagaduro - 21/09/2025 6:12 AM
Share:

Umwanditsi:

Impanga zifatanye zahishuye byinshi ku buzima bwazo nyuma y’uko umwe akoze ubukwe

Carmen na Lupita Andrade, impanga zifatanye ku mubiri z’imyaka 25, bagaragaje uko ubuzima bwabo bwahindutse nyuma y’uko Carmen ashakanye n’umukunzi we w’igihe kirekire, Daniel McCormack.

Carmen yashyingiwe mu Ukwakira 2024, nyuma y’urukundo rwatangiye mu mwaka wa 2020 ubwo bahuriraga ku rubuga rushakirwaho abakunzi "dating app" rwitwa Hinge.

Aba bavandimwe bafatanye ku nda, bakaba bahuje zimwe mu ngingo z’imbere harimo iz'’imyororokere, ibintu bituma abantu benshi bibaza byinshi ku buzima bwabo.

Nubwo Carmen yishimira ishyingirwa rye, Lupita we yavuze kenshi ko yihariye nk’utagira ubushake bwo gukundana (asexual), bityo akaba adafite inyota y’urukundo cyangwa imibonano mpuzabitsina.

Carmen yavuze ko yishimira cyane ishyingirwa rye, kandi ko uburyo Daniel amufata nk’umuntu ku giti cye ari ikintu cyihariye atigeze abonera ahandi.

Daniel w’imyaka 28, nawe yasubije abamutunze agatoki, ati: “Abantu benshi bagira amatsiko y’iby’imibonano mpuzabitsina, ariko mu by’ukuri ibyo ntibibareba na gato.”

Carmen na Lupita bakomoka muri Mexique ariko bakuriye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Lupita ashyigikiye cyane urukundo rw'umuvandimwe we, akavuga ko Daniel amufata nk’umuvandimwe.

Carmen yabwiye ikinyamakuru People ati: “Twashyingiwe mu Ukwakira dufatanyije n’imiryango yacu,” agaragaza ibyishimo by’igihe cy’ubukwe bwabereye ku kiraro cya Lover’s Leap Bridge i New Milford muri Connecticut, kandi ashimangira ko asezeranye abyishimiye.

Lupita yongeyeho ati: “Njyewe sinshaka kubana n’umugabo,” agaragaza ko adateganya na rimwe kwinjira mu rukundo rwo gushakana.

Impanga zombi zavuze ko kenshi bahura n’abantu bababaza ibibazo bibasesereza ku bijyanye no gutwita, urukundo n’uburyo babaho, bamwe bakibwira ko kuba basangiye imyanya y’imyororokere bivuze ko bagomba no gusangira urukundo cyangwa ko ubukwe bw'umwe ari ubw’abavandimwe bombi.

Carmen yasobanuye ko abaganga bamwe batinya kubaha ubuvuzi bw’indwara nka endometriosis bitewe n’uko bafatanye ku mubiri, nyamara iyo ndwara igira ingaruka kuri bombi.

Nubwo bahura n’imbogamizi nyinshi no kwibazwaho cyane n’abantu, bombi bemeranyije ko Carmen ari we uzashakana na Daniel mu buryo bwemewe n’amategeko, naho Lupita ahitamo kutabijyamo.

Bongeraho ko Carmen na Daniel batabaho mu buryo bw’imibonano nk’uko benshi babitekereza, ahubwo urukundo rwabo rushingiye ku bumwe, ubucuti n’icyubahiro.

Ku rwego rw’umubiri, basangiye zimwe mu ngingo nka pelvis n’imyanya y’imyororokere, ariko buri wese afite umutima we, amara ye n’ubuhumekero bwe. Carmen kandi yamaze gusanganwa indwara ya endometriosis, igira ingaruka kuri bombi.

Uretse ibyo, babasha no kwiteza imbere binyuze mu gusangiza ubuzima bwabo ku mbuga nkoranyambaga no gukorana n'ibigo bitandukanye nk'uko bitangazwa n'ikinyamakuru Mirror.

Carmen na Lupita; umwe yarashatse mu gihe undi avuga ko nta bushake afite bwo gukundana 

Impanga Carmen na Lupita batangaje byinshi ku buzima bwabo 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...