Impanga zanjye ni nziza cyane — Davido yavuze ku buzima bwe na Chioma

Imyidagaduro - 10/08/2026 8:28 AM
Share:

Umwanditsi:

Impanga zanjye ni nziza cyane — Davido yavuze ku buzima bwe na Chioma

Umuhanzi ukomeye mu muziki wa Afrobeats, Davido, yavuze ko ubuzima bwo kuba umugabo wa Chioma ndetse no kurera impanga zabo bwamuhaye ibyishimo n’ubunararibonye bushya mu buzima bwa kibyeyi.

Davido mu kiganiro yagiranye na BBC, aho yavugize ku buzima bwe bw’umuryango n’impanga ze. Yavuze ko kurera impanga, umuhungu n’umukobwa, ari ibintu byiza cyane, ku buryo we n’umugore we Chioma hari igihe bicara bakareba abana babo bakishimira ubwiza bwabo.

Ati: “Impanga zanjye ni nziza cyane. Rimwe na rimwe njye n’umugore wanjye turazireba gusa.” Uyu muhanzi yavuze ko kuba ubu abana be babana na we ndetse akaba ashobora kumarana na bo umwanya munini, byatumye ubuzima bwe bwa kibyeyi burushaho kuba bwiza.

Davido yagaragaje ko kuba yarashakanye kandi akabana n’umuryango we buri munsi bitandukanye n’ubuzima bwo kuba umubyeyi utabona abana buri gihe. Ati: “Nta kujya uhagera gato ngo uhite ugenda; ubu ibintu biratandukanye.”

Yavuze ko kuba hafi y’abana be buri munsi bimufasha kubitaho no kubaha umwanya n’urukundo bakeneye. Davido yavuze ko ubu buzima bushya bw’umuryango bumushimisha cyane kandi bukomeza gutuma arushaho guha agaciro umuryango we.


Umubano wa Davido na Chioma ukomeje kuvugwaho cyane, cyane cyane nyuma y’uko bombi bibarutse impanga, umuhungu n’umukobwa, bikongerera umuryango wabo ibyishimo


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...