Mu myaka yashize mu Rwanda, impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye (A2) yari ihagije kandi ifite uburemere bwo guhesha uwayifite akazi mu nzego zitandukanye.
Yaba mu bwarimu, ubuforomo n’indi mirimo itandukanye mu nzego za Leta n’iz’abikorera. Uyu munsi ariko, ishusho y’isoko ry’umurimo mu Rwanda yarahindutse. Bamwe mu barangiza amashuri yisumbuye bavuga ko kubona akazi bigoye, nubwo bafite impamyabumenyi ya A2.
Kera, umuntu wasozaga amashuri yisumbuye afite impamyabumenyi ya A2 yashoboraga kubona akazi mu buryo bwihuse. Icyo gihe, umubare w’abarangizaga za kaminuza n’amashuri makuru wari ukiri muto, bigahuzwa n’uko abafite ubumenyi bwo hejuru bari bake.
Bamwe mu bize muri ibyo bihe bavuga ko impamyabumenyi ya A2 yari intwaro ikomeye. Umwe mu baganiriye na InyaRwanda witwa Mbonigaba Gaspard yagize ati: "Mu myaka yashize, uwo ari we wese wabaga afite A2 yabaga afite amahirwe menshi cyane. Twararangizaga, mu mezi make tukaba twabonye akazi."
Undi mwarimu utarifuje ko amazina ye atangazwa yagize ati: "Icyo gihe A2 yabaga ari intwaro ikomeye kuko warangizaga ukabona akazi ka Leta bitagoranye, cyane ko abize twari bake cyane."
Nyamara, nubwo kera byari bimeze bityo, uyu munsi bamwe mu rubyiruko rwasoje amashuri yisumbuye bavuga ko kubona akazi muri iyi minsi bigoye, kabone nubwo barangije bafite impamyabumenyi ya A2.
Ntakirutimana Emmanuel avuga ko yari yizeye guhita abona akazi, ariko ibyo yasanze ku isoko ry’umurimo bitandukanye n’ibyo yibwiraga.
Ati: "Narize nizeye ko nzarangiza nkabona akazi vuba, ariko kugeza n’ubu biracyagoye. Iyo ugiye gushaka akazi, usanga akenshi basaba abafite impamyabumenyi ya A1 cyangwa A0. Mu buryo bugaragara, A2 ntabwo ikihagije."
Akamikazi Gaudence, warangije amashuri yisumbuye, na we ashimangira ko ubushomeri bumwugarije nubwo afite A2. Ati: "Nirirwa nshaka akazi nkarakabura, kandi impamyabumenyi yanjye ya A2 ibitse mu nzu."
Mu Rwanda, Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) igaragaza ko isoko ry’umurimo rigenda risaba ubumenyi buhanitse n’ubushobozi bujyanye n’ikoranabuhanga n’igihe tugezemo.
Mu isesengura ry’imyanya myinshi itangazwa binyuze kuri sisitemu ya Leta yo gushaka abakozi, bigaragara ko impamyabumenyi ya A0 ari yo isabwa cyane ku mirimo myinshi. Ibigo byinshi bisigaye bisaba nibura A1 cyangwa A0, bitewe n’impinduka mu ikoranabuhanga.
Izi mbogamizi abarangiza amashuri yisumbuye bahura na zo zishimangirwa n’amavugurura akomeye yagiye akorwa mu nzego z’uburezi n’ubuzima mu Rwanda, aho imyanya yahoraga iharirwa abafite A2 yagiye ikurwaho buhoro buhoro, indi igasabwa urwego rwo hejuru rw’ubumenyi.
Kuri ubu, amabwiriza ya Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) asaba ko umwarimu wo mu mashuri abanza agomba kuba afite nibura impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya kaminuza (A1/Diploma), bitandukanye na kera aho uwarangizaga amashuri nderabarezi (TTC/A2) yahitaga ahabwa akazi.
Mu rwego rw’ubuzima na ho, amashuri y’ubuforomo bwa A2 yarahagaritswe. Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yemeje ko umuforomo cyangwa umubyaza wemerewe gukora mu mavuriro agomba kuba afite nibura impamyabumenyi ya A1 cyangwa A0.
Ibyo bituma urubyiruko rufite A2 rwibasirwa cyane n’ubushomeri.
Raporo ya NISR y’isesengura ry’Isoko ry’Umurimo ya 2025 igaragaza ko ubushomeri bukomeje kwibasira cyane urubyiruko, cyane cyane abari hagati y’imyaka 16 na 30, mu gihe isoko ry’umurimo rikomeje gusaba ubumenyi n’impamyabumenyi zo hejuru.
Nyamara, impuguke zigaragaza ko impamyabumenyi ya A2 itataye agaciro burundu. Ku rubuga rwa MIFOTRA, imyanya isaba A2 iracyaboneka, ariko ahanini iba ari iy’imirimo yo mu buyobozi bwo hasi, nko kwakira abantu, ubukarani mu nkiko zimwe na zimwe, cyangwa imirimo ijyanye n’umutekano mu bigo bya Leta.
Bigaragara kandi ko amahirwe menshi asigaye ari ku bize amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (TVET) bafite impamyabumenyi ya A2.
Ikigo gishinzwe Guteza Imbere Imyuga n’Ubumenyingiro (RTB) kigaragaza ko urubyiruko rwarangije A2 mu mashami y’imyuga nk’ubwubatsi, amashanyarazi n’ubukanishi rufite amahirwe menshi yo kubona akazi mu rwego rw’abikorera cyangwa kwihangira imirimo, ugereranyije n’abize amashami rusange nk’indimi cyangwa imibare n’ubukungu.
Kugira ngo abasore n’inkumi bari ku isoko ry’umurimo batagwa mu gihombo cyo gutegereza akazi ka Leta, ubuyobozi bukuru bw’igihugu bukomeje gusaba urubyiruko guhindura imyumvire.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, akunze gushishikariza urubyiruko guhanga udushya, agira ati: "Urubyiruko ntirukwiye kwiga rutekereza gusa kuzahabwa akazi mu biro cyangwa n’ahandi. Turashaka urubyiruko rufite ubumenyi butuma rwihangira imirimo rukoresheje amahirwe n’ikoranabuhanga bihari. Amashuri n’ubumenyi dushaka ni ubufasha butuma umuntu ahanga icyo akora aho gutegereza guhabwa akazi."
Isesengura ry’isoko ry’umurimo mu Rwanda ryamaze kwerekana ko impamyabumenyi ya A2 itakiri "intwaro yo kwiratana" nk’uko byari bimeze mu myaka yashize.
Kugira ngo urubyiruko rufite iyi mpamyabumenyi rurusheho kugera ku nzozi zarwo, rurasabwa guhitamo imwe muri izi nzira ebyiri: gukomeza amashuri rukabona impamyabumenyi ya A1 cyangwa A0, cyangwa kongeraho ubumenyingiro n’ubumenyi mu ikoranabuhanga kugira ngo rubashe kwihangira imirimo, aho gutegereza amatangazo y’akazi atangazwa na MIFOTRA.
