Impamvu zituma ibiciro by’ibiribwa bikomeza kwiyongera mu Rwanda

Ubukungu - 16/06/2025 11:09 AM
Share:

Umwanditsi:

Impamvu zituma ibiciro by’ibiribwa bikomeza kwiyongera mu Rwanda

Mu masoko atandukanye yo mu Mujyi wa Kigali n’ahandi mu gihugu, abaguzi n’abacuruzi bahangayikishijwe n’izamuka ridacogora ry’ibiciro by’ibiribwa. Ibyo kurya byahindutse imari ishyushye ku buryo bamwe babifata nk’ikintu cy’agaciro kurusha amafaranga.

Uretse kuba inyanya zagurwaga amafaranga 200 zigeze kuri 500 Frw nabwo mu masoko ahendutse, ibindi biribwa nk’ibirayi, ibishyimbo, imboga n’amavuta byazamutse ku kigero gituma ingano y'ibiryo abantu basanzwe barya mu rugo igabanuka cyane.

Ibiciro bikomeje gutumbagira

Amakuru atangwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) agaragaza ko ibiciro by’ibicuruzwa by’ibanze byazamutseho 6.6% muri Mata 2025 ugereranyije n’igihe nk'icyo mu 2024. Mu rwego rw’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye, hazamutseho 7.9%. Ibiribwa bikiri bibisi byazamutseho 8.5%, inyama 33.8%, naho amafunguro yo mu tubari n’amaresitora yazamutseho 14.6%.

Ku isoko rya Kimironko, abacuruzi baganiriye na The New Times bavuze ko ibiciro bihanitse kubera ko n'aho barangurira basanga ibiribwa byarahenze cyane.

Izamuka ry’ibiciro rishingiye ku mpamvu zinyuranye:

1.     Imihindagurikire y’ibihe

Imvura nyinshi cyangwa kubura kwayo byatumye imyaka yangirika mu turere twinshi. Ibi byatumye habaho icyuho hagati y’igihe cy’isarura no kugera ku isoko k’umusaruro.

2.     Ibiciro bya lisansi n’ubwikorezi

Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byatumye ubwikorezi buhenda. U Rwanda, nk’igihugu kidafite inkombe z’inyanja, rwigira ku bindi bihugu byinshi. Uko gutwara ibiribwa no kubigurira hanze byarahenze cyane.

3.     Izamuka ry’ibiciro ku rwego mpuzamahanga

Ifaranga ry’u Rwanda ryaragabanutse mu gaciro, bigira ingaruka ku biciro by’ibikomoka hanze. Ibicuruzwa nk’umuceri, ifarini, amavuta n’isukari byose byarazamutse kubera izamuka ry’ibiciro ku masoko y’isi.

4.     Ikibazo cy’ububiko n’isoko ridatunganye

Hari ikibazo gikomeye cy’uko umusaruro w’abahinzi utabasha kugera ku isoko neza. Kubura uburyo bwo kubika no gutwara umusaruro bituma ugira igihombo, bityo abacuruzi bagashyiraho ibiciro biri hejuru kugira ngo ntibahombe cyane.

Hari aho imboga, imbuto n’inyanya biborera mu mirima kubera ko nta soko riboneka cyangwa kubitwara bihenze cyane.

5.     Kwiyongera kw’imijyi n’imihindagurikire y’imirire

Uko abantu bava mu byaro bajya mu mijyi, n’imirire irahinduka. Ibiribwa byinshi bikoreshwa muri hoteli, utubari n’amaresitora bifite igiciro cyo hejuru, bigatuma ibyinjira ku isoko birushaho guhenda.

6.     Abamamyi n’inyungu zihanitse

Mu bice byinshi by’igihugu, abahinzi ntibagurisha umusaruro ku isoko bahabwa n’amakoperative, ahubwo bagurisha ku bacuruzi badakorera mu mucyo bakabafatirana, bityo ibiciro bikazamurwa mu nzira hose kugeza bigeze ku mucuruzi muto.

7.     Ubukerarugendo n’amafunguro acururizwa mu mijyi

Izamuka ry’ubukerarugendo n’amaresitora rishingiye ku bisabwa n’isoko ry’abashyitsi, rituma amafunguro ahenda kurushaho. Benshi mu bacuruzi bavuga ko batagurira abaturarwanda gusa, ahubwo banakora ku isoko ryagutse, bikarushaho guteza izamuka ry’ibiciro.

Reba uko ibiciro byifashe ku isoko rya Kimironko muri Kamena 2025:

  • Inyanya: 1,400 Frw/kg
  • Igitunguru: 800 Frw/kg
  • Tangawizi: 3,000 Frw/kg
  • Ibirayi bya Kinigi: 780 Frw/kg
  • Ibitoki: 550 Frw/kg
  • Ifi ntoya: 6,000 Frw/kg
  • Amavuta y’inka: 7,000 Frw/litiro
  • Ifarini n’isukari: Byarenze 2,000 Frw/kg

Igisubizo kirambye: guhanga udushya mu buhinzi

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi, avuga ko Leta iri gukora ibishoboka byose ngo igabanye izamuka ry’ibiciro binyuze mu gutera inkunga ubuhinzi, koroshya ubwikorezi, kongera ububiko no gutuma abahinzi bagira amahirwe yo kugera ku masoko.

Ati: “Ibiciro bigenwa n’isoko, ariko Leta ntiterera iyo. Dukurikirana uko bihagaze, kandi dutanga ibisubizo bituma ubuzima bw’Abanyarwanda budahungabana.”

Icyizere: ibintu bishobora guhinduka

Mu gihe isarura rya 'Season B 2025' ryitezwe mu minsi ya vuba, hateganyijwe ko umusaruro mushya ushobora gutanga agahenge ku isoko. Gusa, nk’uko impuguke zibivuga, ibisubizo birambye bisaba gukemura imbogamizi mu buryo bw’imikorere y’ubuhinzi n’inyigo z’isoko ry’ibiribwa.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...