Nk’uko byatangajwe na Us Weekly, album ya karindwi ya
Justin yitwa 'Swag' ni yo yabaye
intandaro y’ibibazo kuko igihe yari mu rugendo rwo kuyitunganya yayihaye umwanya
munini n’imbaraga, agera aho yibagirwa iby'urugo rwe. Inshuti yabo yegereye uyu
muryango yavuze ko iyo Justin ari mu bikorwa byo gukora umuziki, aribyo ashyiraho umutima gusa agasiga ibindi byose inyuma, bikaba byaramuteye umunaniro
ukomeye wo mu mutwe ndetse bigatera igitutu ku mubano n’umugore we.
Hailey w’imyaka 28
n’umugabo we w’imyaka 31 bavuga ko bumvise baruhutse ubwo iyi album yashyirwaga
hanze mu kwezi gushize, ikakirwa neza n’abafana ndetse n’abasesenguzi
b’umuziki. Umwe mu babegereye yagize ati: “Bombi bumvise baruhutse cyane, Justin yagaragaje guhinduka mu
myitwarire no koroherwa mu mitekerereze. Yumvaga afite igitutu gikomeye, ariko
ubu arishimye kuko album yakiriwe neza kandi abakunzi b’umuziki barayikunze.”
Hailey yashimiwe kuba
yaragaragaje kwihangana mu bihe umugabo we yari ahanganye n’ibibazo by’ubuzima
bwo mu mutwe, akagerageza kubyakira. Uyu muryango wakomeje kugaragaza
ko n’ubwo hari byinshi bigikenewe gukosorwa, ubu bameze neza kurusha mbere.
Nyuma yo gushyira hanze
uyu muzingo, Justin na Hailey bahisemo kujyana n’umwana wabo w’imfura Jack
Blues mu kiruhuko Idaho, ahantu bakunda cyane, kugira ngo bongere basubize ku murongo ubusabane bwabo. Jack azizihiza isabukuru ye ya mbere kuri uyu wa Gatanu, tariki 22 Kanama
2025.
Album 'Swag' irimo indirimbo nyinshi zirimo
ubutumwa bugaragaza ibihe bitoroshye urugo rwabo rwanyuzemo, harimo indirimbo
zakunzwe nka 'Daisies' na 'Walking Away'. Nyamara ariko, ibi
byakurikiwe n’impungenge z’abafana ku buzima bwa Justin nyuma yo kwerekana
imyitwarire isa n’ifitanye isano n’ibiyobyabwenge. Icyakora, Hailey yahakanye ko ibyo
byaba intandaro yo gusenyuka k’urugo rwabo.
Mu kiganiro yagiranye na Vogue muri Gicurasi, Hailey yavuze ko
ibihuha byo gutandukana kwabo byakomeje kubakurikirana kuva basezeranye mu 2018. Yagize
ati: “Numvaga ko nyuma y’imyaka
irindwi byari kuba byarashize, ariko ntibyigeze bicogora. Numvaga ko nyuma yo
kubyara abantu bazatuza ariko siko byagenze. Nta kintu rero byongera kuntwara.”
Justin na Hailey
batangaje ko batangiye gukundana mu 2016, basezerana mu 2018. Mu mwaka ushize
bongeye kuvugurura isezerano, banatangaza ko bari biteze umwana wabo wa mbere,
ibyo bikaba byarabaye ikimenyetso cy’uko bagishaka kubaka urugo rukomeye n’ubwo
bahura n’ibibazo.