Usibye kuba aba bagabo bombi bakunda umuziki, baranawitangiye ndetse barawushyigikira nyuma y’uko mu Rwanda ibitaramo byari bimeze nk’ibyakendereye, baha agaciro umuhanzi nyarwanda nyarwanda wari ubayeho adashobora gutungwa n’ibyo akora.
Mushyoma Joseph [Boubou], afite amateka maremare mu muziki nyarwanda ndetse yihariye ibigwi bikomeye cyane. Akundwa n’abatari bake bitewe n’ibyishimo yahaye abanyarwanda ndetse na n'ubu aracyabikomeje.
Abantu benshi bamumenye cyane mu bitaramo byabaga buri mwaka bya Primus Guma Guma Super Star, ariko na mbere yarabiteguraga. Umuhanzi wese yakoraga agamije kujya muri iri rushanwa. Boubou yashyize umusanzu ukomeye ku iterambere ry'umuziki nyarwanda, umuhanzi w'i Gasabo atangira kubona igihembo cy'ibyo akora.
Uyu mushoramari yazanye irushanwa ryashoboraga gutuma umuntu wese yisanzura aho ari hose mu gihugu, ntawakwibagirwa umurindi wa Primus Guma Guma mu ntara, uburyo abantu babaga buzuye ama Stade baje kwihera amaso abahanzi bakunda.
Umurindi w’abantu kandi wajyanaga n’agatubutse k’abahanzi babarizwaga muri iri rushanwa icyo gihe ndetse na magingo aya abatwaye ibi bihembo, baracyarya ku byo basaruye muri iri rushanwa.
Nubwo iri rushanwa ritakibaho, nyuma haje kuza uruhererekane rw’ibitaramo byiswe Iwacu Muzika Festival nabyo byaje bikenewe cyane mu bihe isi yose yari yugarijwe n’icyorezo cya Covid 19. Ibi bitaramo byatanze umusaruro ku bafana no ku bahanzi.
Si ibyo gusa ahubwo yanateye inkunga ibitaramo byinshi, biha ishusho imyidagaduro n’umuziki nyarwanda wagendaga utera imbere umunsi ku munsi mu buryo bugaragarira abakunzi bawo.
Usibye ibyo bitaramo by’uruhererekane, Mushyoma Joseph ategura igitaramo mbaturamugabo kiba buri mwaka aho haba hitezwe umuhanzi ukomeye yaba uwo mu mahanga cyangwa uwo hanze yarwo uhora witezwe.
Boubou Umuyobozi Mukuru wa EAP
Boubou yigeze gushinja itangazamakuru uruhare rwo gutuma abanyamahanga baza gutaramira cyane mu Rwanda, ku mpamvu z’uko ari bo bakinwaga cyane mu bitangazamakuru bitandukanye bityo umuziki nyarwanda ukanigwa.
Ibi byarakosowe nyuma mu bitaramo bya East African Party biba mu ntangiriro z’umwaka abahanzi ba kizigenza batangira kuba abanyarwanda, abarimo The Ben Meddy basobanukiwe neza agatubutse bamaze gukura muri ibi bitaramo.
Usibye aka gatubutse umuhanzi wahamagarwa n’uyu mugabo yabaga yakoze ndetse na magingo aya ni ko bimeze cyane ko ibyo akora ari bimwe mu bifatiye runini igihugu n’imyidagaduro yose muri rusange.
Boubou aherutse guhabwa igihembo cya Life Time Achievement muri Kiss Summer Awards 2022, abikesha ibikorwa bye mu myidagaduro nyarwanda. Ni igihembo yahawe agikwiye nk'uko abenshi mu bareberera hafi imyidagaduro babihamije.
Kuri ubu East African Promoters iri gutegura igitaramo yatumiyemo Joe Boy nk’umwe mu bahanzi b’ibyamamare bagezweho muri Afurika ndetse wanamaze no kwigarurira isi abikesha indirimbo ze zikundwa na benshi.
Usibye uyu muhanzi, birumvikana hari n’abandi bahanzi bakomeye mu Rwanda bazafatanya ndetse bafite uruhare mu gushimisha abakunzi babo nk’uko adahwema kubigaragaza umunsi ku munsi cyane ko avuga ko umuziki nyarwanda ari wo umuraje ishinga.
Bruce Intore umuyobozi wa Intore Entertainment
Hari abantu benshi batamuzi ariko ibitaramo bitegurwa na Intore Entertainment bakaba babizi. Uyu mugabo ni umwe mu bari guhindura ibintu byinshi mu myidagaduro abihuza n’ubukerarugendo ndetse bigakundwa na benshi.
Bimwe mu bimuranga cyane ni nka Intore Sundays aho aba yazanye abavanzi b’imiziki batandukanye ndetse bagafatanya n’ab’imbere mu gihugu, Kivu Fest aho abantu baba berekeje amaso ku kivu. Yazanye i Kigali abahanzi bafatwaga nk’ab'amateka nka Koffi, Tayc na Rema agamije guteza imbere umu,ziki nyarwanda.
Bruce Intore iyo muganiriye, ni bwo wumva intego z’ibikorwa afite ku myidagaduro mu Rwanda. Ibigwi bye n’ubushake afite ubikuramo igisubizo cy’urugendo rwe mu buzima cyane ko adasiba gutekereza ibikorwa biri imbere.
Aherutse gutegura igitaramo cya nyakwigendera Yvan Buravan ubwo uyu muhanzi yasezerwagaho mu cyubahiro, ibintu byashimishije abatari bacye na cyane ko byatekerejwe ndetse bigakorwa n’uyu mugabo ufite ibitekerezo bihambaye.
Joe Boy ari mu nzira ziza i Kigali