Impamvu umukino wahuje APR FC na Bugesera FC wakerereweho iminota 72

Imikino - 10/08/2025 5:00 PM
Share:

Umwanditsi:

Impamvu umukino wahuje APR FC na Bugesera FC wakerereweho iminota 72

Umukino wa gicuti wahuje Bugesera FC na APR FC kuri iki Cyumweru wabereye kuri Stade ya Bugesera, waje gutangira utinze iminota 72 kubera ikibazo cyo gutinda kugera ku kibuga ku ruhande rw'abasifuzi bagombaga kuwuyobora.

Uyu mukino wari mu rwego rwo kwitegura umwaka w’imikino wa 2025/26, wagombaga gutangira saa Cyenda zuzuye. Amakipe yombi yabanje kwishyushya nk’uko bisanzwe, ariko ahagana saa 15:16, abakinnyi basubiye mu rwambariro bategereje icyemezo cya nyuma kubera ko batari bigeze baca iryera umusifuzi ku kibuga.

Nyuma y’igihe kirekire, saa 16:03 ni bwo abasifuzi batatu barimo Rulisa Patience na Murindangabo Moïse bageze ku kibuga, bafata umwanya wo kwifotozanya n’abakapiteni b’amakipe yombi. Kubera kubura umusifuzi wo ku ruhande, Murindangabo Moïse usanzwe ari umusifuzi wo hagati, yafashe igitambaro kugira ngo afashe mugenzi we wo ku ruhande.

Nyuma y’indi minota itandatu, umusifuzi wo ku ruhande yabonetse, bituma Murindangabo asubira mu nshingano ze nk’umusifuzi wa kane. Rulisa Patience ni we watangije umukino ku isaha ya saa 16:12.

Mu busanzwe, iyo amakipe ateguye umukino wa gicuti, abimenyesha FERWAFA ari na yo ibashyiriraho abasifuzi bawuyobora, bikaba byumvikana ko gutinda kw’abasifuzi kuri uyu munsi byari ibintu bidasanzwe.



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...