Francisco Román Alarcón Suárez uzwi nka Isco ni umukinnyi ukina mu kibuga hagati, wamenyekanye akina mu ikipe yo muri Espagne ya Real Madrid. Uyu mukinnyi yayigezemo muri 2013 ayivamo muri 2022.
Uyu mukinnyi yavuye muri Real Madrid nyuma yo kuyimaramo imyaka 9, yatwaranye nayo ibikombe 4 bya Champions ndetse n'ibindi bikombe bya shampiyona yo muri Espagne.
Mbere y’uko Isco yifuzwa na Calro Ancelotti watozaga Real Madrid muri 2013, uyu mukinnyi “yafanaga Lionel Messi cyane bituma yita imbwa ye Messi ".
Mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru Goal muri 2013, uyu mukinnyi yagize ati "Nise imbwa yanjye Messi kubera ko umukinnyi ukina muri Fc Barcelona, Lionel Messi niwe mukinnyi nemera uzi umupira muri iyi Isi, kandi n'imbwa yanjye ndayikunda, ubwo rero ni imbwa yanjye".
Aya magambo Isco yavuze ko afana Messi umenya atari abizi ko azajya muri Real Madrid, kuko nyuma y'imyaka 3 gusa ayigezemo yahise ahindura imvugo, atangaza ko kwita imbwa ye Messi bitari igitekerezo cye.
Imbwa Isco yise Messi
Aganira n'ikinyamakuru Metro yagize ati "Ndagira ngo mbabwire ko kwita imbwa yanjye Messi byari igitekerezo cya murumuna wanjye na papa, kuruta icyanjye.' 'Ndimo guhanagura amaboko yanjye, nkinira Real Madrid ndetse nkanayikunda. Tekereza ndi guhamagara Messi mu muhanda".
Usibye kandi kuba Isco yarise imbwa ye Messi, we n'umukunzi we muri 2010 agikina muri Valencia bari bafite indi yitwa Luis Figo. Uyu Luis Figo ni umukinnyi ukomeye ukomoka muri Portugal, wakiniye Real Madrid na Fc Barcelona.
Uyu mukinnyi w'imyaka 30 yavuye muri Real Madrid mu mwaka ushize yerekeza muri Sevilla Fc, ariko nayo yamaze gutandukana nayo. Yayikiniye imikino 19 atsindamo ibitego 2, ndetse anatanga imipira 3 ivamo ibitego.
Isco kugeza ubu nta kipe afite kuko mu kwezi kwa Mbere yari agiye muri Union Berlin FC yo mu Budage, ariko birangira bidakunze bitewe n’uko hari ibyo bari batari kwemeranyaho neza.
Isco agikina muri Real Madrid