Ibi bitaramo bizaba bikurikiye igitaramo cya The NU-Year Groove cyabereye muri BK Arena ku itariki ya 01 Mutarama 2026 ariko cyo kigasa nk’aho cyari gifite umwihariko udasanzwe.
Ubusanzwe, iyo umuhanzi ateguye igitaramo agatumira mugenzi we, bashyira hamwe kugira ngo batange ibyishimo bisendereye ariko ku gitaramo NU-Year Groove bisa nk’ibyari bitandukanye kuko habanje ihangana ahanini rishingiye ku mbuga nkoranyambaga.
Iri hangana ryatewe n’uko Bruce Melodie yari amaze igihe kitari gito avuga ko The Ben yamusuzuguye ubwo yari agiye kumusaba ko bakorana indirimbo, aho kugira ngo The Ben amuhe umwanya ajya gukina 'playstation'.
Ibyo byakuruye impaka nyinshi mu bafana b’aba bahanzi ariko biba akarusho ubwo Bruce Melodie nawe yabyemezaga, akarenzaho andi magambo menshi ngo bazamumuhe amukubite akanyafu ku nda.
The Ben n’abamufasha mu muziki we begereye Bruce Melodie n’abamufasha mu muziki we babatumira mu gitaramo The NU-Year Groove nuko baricara basinyana amasezerano ariko uruhande rwa Bruce Melodie narwo rugaragaza ko hari indi mishanga rufite bakorana.
Kubwo inyungu z’impande zombi, bubakiye kuri rya hangana riri ku mbuga nkoranyambaga kugira ngo bategure ibitaramo babiri. Dore gahunda z’aba bahanzi;
The Ben yashakaga ko igitaramo cye kitabirwa kandi abantu bari babamenyereye ko batavuga rumwe. Bakoresheje iturufu yo gukomeza kwereka abantu ibyo bifuza kubona kugira ngo bashamaduke.
Bruce Melodie n’abamureberera inyungu bari baziko nabo bafite imishinga iri imbere kandi bakeneye kuzabonamo abantu. Nabo bahisemo inzira yo gukomereza kubyo imbuga nkoranyambaga zibona (Kutumvikana kw’aba bahanzi) kugira ngo bakomeze babe bari mu mitwe y’abafana.
Nyuma y’igitaramo The NU-Year Groove, byabaye nka chapter ya mbere irangiye hanyuma batangira iya kabiri yo kwereka abantu ko bashyize hamwe noneho bitandukanye n’ihangana.
Ni ibintu byatunguye benshi, babanza kwanga kubyumva ku buryo ubu buri wese arajwe ishinga no kumenya ngo “Ese koko bariyunze cyangwa baratubeshya?” Icyo kibazo buri wese yibaza, nicyo kizatuma ajya kubareba muri ibi bitaramo ngo yibonere ukuri.
Ibitaramo bya Bruce Melodie na The Ben ni; Musanze: Ku wa 13 Kamena 2026, Nyagatare: Ku wa 20 Kamena 2026, Bugesera: Ku wa 27 Kamena 2026, Rubavu: Ku wa 04 Nyakanga 2026.
Aba bahanzi bakaba bazaba baherekejwe n'abandi bahanzi banyuranye barimo Kitoko Bibarwa, Bwiza, na Kivumbi King. Igiciro cy'amatike yo kwinjira ni 2,000 Frw mu myanya isanzwe (Regular), 5,000 Frw muri VIP, na 10,000 Frw muri VVIP.

The Ben na Bruce Melodie bagendeye mu mutaka w'ibyo imbuga nkoranyambaga zabonaga mu rwego rwo gutegura imishinga minini bateganyaga
