Uyu munsi wibutsa urugamba rwo kwigobotora ubukoloni, kubaka ibihugu byigenga no guharanira kwigenera ejo hazaza. Ku wa 1 Nyakanga 1962, u Rwanda rwabonye ubwigenge nyuma y'imyaka myinshi rwari rumaze ruyoborwa n'ibihugu by'amahanga.
Gusa bwari ubwingenge bucagaze dore ko abakoloni bari barabibye amacakubiri n'amoko mu Banyarwanda. Tariki ya 1 Nyakanga yageze hari benshi bo mu bwoko bw'Abatutsi bari barahungiye mu bihugu bitandukanye kuva mu 1959 nyuma yo kwimwa uburenganzira ku gihugu cyabo ndetse bamwe bakicwa. Iyi miyoborere mibi yaje no kugeza u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu mpera z'ikinyejana cya 19, u Rwanda rwabaye ubukoloni bw'u Budage. Nyuma y'Intambara ya Mbere y'Isi (1914–1918), u Budage bwambuwe ubukoloni bwabwo, maze agace ka Ruanda-Urundi kegurirwa u Bubiligi binyuze mu Muryango w'Ibihugu (League of Nations), nyuma bukomeza kugenzurwa n'Umuryango w'Abibumbye (Loni).
Mu myaka yabanjirije ubwigenge habaye impinduka zikomeye za politiki n'imiyoborere, kugeza ku wa 1 Nyakanga 1962, u Rwanda rubonye ubwigenge, rutangira urugendo rwo kwiyobora nk'igihugu cyigenga.
Uyu munsi ukomeje kuba umwe mu minsi ikomeye mu mateka y'u Rwanda, kuko wibutsa intangiriro y'ubusugire bw'igihugu.
Kimwe n'u Rwanda, u Burundi na bwo bwabonye ubwigenge ku wa 1 Nyakanga 1962, nyuma y'uko na bwo bwari bumaze imyaka myinshi bugize agace ka Ruanda-Urundi kayoborwaga n'u Bubiligi.
Icyakora, nyuma yo kubona ubwigenge, u Burundi bwo bwakomeje kuba Ubwami, buyobowe n'Umwami Mwambutsa IV Bangiricenge, mbere y'uko mu 1966 buhinduka Repubulika.
Uyu munsi ukomeje kuba ikimenyetso gikomeye cy'ubwigenge n'ubusugire bw'igihugu cy'u Burundi.
Amateka ya Somalia yo arihariye. Ku wa 1 Nyakanga 1960, agace kari karakolonijwe n'u Butaliyani (Italian Somaliland) kabonye ubwigenge, gahita kihuriza hamwe na British Somaliland, yari imaze iminsi itanu ibonye ubwigenge.
Iri huriro ryabyaye Repubulika ya Somalia, bituma tariki ya 1 Nyakanga iba umunsi ufite ibisobanuro bibiri bikomeye: kwizihiza ubwigenge no kwibuka ubumwe bw'igihugu.
Ni imwe mu ngero z'ibihugu bya Afurika byahisemo guhuza ibice byari bikolonijwe n'ibihugu bitandukanye kugira ngo byubake igihugu kimwe.
Hari abantu benshi batekereza ko Ghana yabonye ubwigenge ku wa 1 Nyakanga, ariko si byo. Ghana yabonye ubwigenge ku wa 6 Werurwe 1957, iba igihugu cya mbere cyo muri Afurika yo munsi y'Ubutayu bwa Sahara cyabonye ubwigenge nyuma y'Intambara ya Kabiri y'Isi.
Icyizihizwa ku wa 1 Nyakanga ni umunsi Ghana yahindutse Repubulika mu mwaka wa 1960, aho Kwame Nkrumahyabaye Perezida wa mbere w'igihugu. Uyu munsi ushimangira intambwe igihugu cyateye yo kuva ku butegetsi bushingiye ku Bwami bwa Commonwealth kikaba Repubulika yigenga.
Tariki ya 1 Nyakanga ifite umwihariko mu mateka ya Afurika
Nubwo tariki ya 1 Nyakanga itizihizwa nk'umunsi w'ubwigenge mu bihugu byinshi bya Afurika, ifite umwanya wihariye mu mateka y'umugabane.
Ni umunsi u Rwanda n'u Burundi byatangiriyeho urugendo rw'ibihugu byigenga, Somalia ikavukaho nk'igihugu kimwe nyuma yo guhuza ibice byayo bibiri, mu gihe Ghana yo yawanditseho amateka yo kuba Repubulika.
Aya mateka agaragaza urugendo Afurika yanyuzemo rwo kwigobotora ubukoloni, kubaka ibihugu byigenga no guharanira ubusugire n'ubumwe.
Ni yo mpamvu tariki ya 1 Nyakanga ikomeza gufatwa nk'umwe mu minsi ifite amateka akomeye kandi asobanuye byinshi ku rugendo rw'ubwigenge bw'ibihugu byinshi byo ku mugabane wa Afurika.
