Impamvu Sheebah atabana n’umugabo mu nzu imwe

Imyidagaduro - 17/09/2024 6:45 PM
Share:
Impamvu Sheebah atabana n’umugabo mu nzu imwe

Mu kiganiro uyu muhanzikazi yagiranye na Zubenda Byantalo, yavuze ko atumva uburyo yakwisanga yahukanye kubera impamvu zo kutumvikana n'uwo bashakanye.

Uyu muhanzikazi yagaragaje ko yishimira kuba yagira umugabo ufite inzu ye bakajya basurana mu gihe byabaye ngombwa bitari ukubana mu nzu bihoraho.

Ati "Sinava mu nzu yanjye kandi na none sinareka hari umugabo uzakuyibamo kuko ibyo wasanga bibaye ibibazo nk’ibisanzwe mu rushako rwa none."

Yongeraho ati "Ndifuza umugabo wanjye yaba mu nzu ye nanjye nkaguma mu yanjye tukajya duhura rimwe na rimwe. Uko niko nifuza kubakamo urugo, sinifuza kuzigera na rimwe nisanga mu mwanya wo kwahukana."

Sheebah ari mu mpirimbanyi z’uburenganzira bw’umwari n’umutegarugori yagiye kenshi yumvikanisha ko abantu bakwiye guharanira kwigira.

Abakunzi b’umuziki wa Sheebah Karungi bakaba biteze ko uyu muhanzikazi ukuriwe azabaha imfura mu bihe bitari ibya kure, ibintu na we avuga ko bizaba ari umugisha.Sheebah Karungi yifuza kubana n'umugabo utaha iwe na we agataha iwe kuko ibindi atabivamo


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...