Impamvu Shaffy yiyambaza Christopher, Rumaga na Element mu iyandikwa ry’indirimbo ze

Imyidagaduro - 20/09/2025 7:33 AM
Share:

Umwanditsi:

Impamvu Shaffy yiyambaza Christopher, Rumaga na Element mu iyandikwa ry’indirimbo ze

Umuhanzi ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kalisa Uzabumwana Sharif uzwi nka Shaffy, yatangaje ko yifashisha bagenzi be Muneza Christopher, umusizi Rumaga Junior na Producer Element mu iyandikwa ry’indirimbo ze, kubera ko iyo bahuje imbaraga bahagararira sosiyete yose izumva indirimbo ye.

Uyu muhanzi uri mu barimo kubaka izina rikomeye mu muziki w’u Rwanda ndetse no hanze yarwo, yavuze ko iyo aba bahanzi n’abanyabugeni bahuje imbaraga, baba bahagarariye sosiyete yose izumva indirimbo ze.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda nyuma y’uko ku wa Gatanu, tariki ya 19 Nzeri 2025, asohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Sèrela."

Shaffy yavuze ko buri umwe muri aba afasha mu buryo butandukanye, ariko byose bigahurira ku ntego yo kugeza ubutumwa ku banyarwanda bose.

Ati: “Impamvu nkunda kwifashisha abo bantu ni uko buri umwe afite icyo yongeraho mu butumwa tugamije kugeza ku banyarwanda. Rumaga anyunganira mu Kinyarwanda cyimbitse, Element akampereza amagambo yoroheye urubyiruko, naho Christopher akamfasha guhuza ibyo byose mu buryo bw’ubuhanzi, kugira ngo bigere ku bantu bose."

Uyu muhanzi yavuze ko iyo bashyize hamwe mu kwandika indirimbo, baba biyumva nk’inama y’Inteko Ishinga Amategeko iteranye.

Ati “Ni ikipe nziza. Njye mbigereranya n’Inteko Ishinga Amategeko, kuko buri Munyarwanda wese aba ahagarariwe mu iyandikwa ry’indirimbo.”

Yavuze ko Rumaga Junior amwandikira Ikinyarwanda cyumutse, kugira ngo amagambo ye agire uburemere n’ubutumwa buhamye.

Element we yongeraho igice cy’urubyiruko, cyane cyane abakiri bato bo mu myaka ya Gen-Z, kugira ngo amagambo yumvikane no mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Ni mu gihe Christopher, we ahuza impande zose, akita cyane ku ruhande rw’ubuhanzi n’uburyo ubutumwa bushyirwa mu ndirimbo kugira ngo bwumvikanire abantu bose.

Shaffy yavuze ko kuva yatangira urugendo rw’umuziki nk’umuhanzi wigenga mu myaka itanu ishize, yakunze gukorana cyane n’aba bagabo batatu mu iyandikwa ry’indirimbo ze. Kandi uburyo zakiriwe n’abakunzi b’umuziki bwamweretse ko ari inzira ikwiye.

Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo nka “Akabanga”, yavuze ko gukorana nabo byatumye asohora ibihangano bifite ireme kandi bigera ku nzego zose z’abanyarwanda.


Shaffy yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya ‘Sèrela’ yakoreye mu Rwanda


Shaffy yavuze ko Rumaga Junior ari we umuha Ikinyarwanda cyimbitse mu ndirimbo ze

Shaffy yavuze ko Element ari we umufasha kongeramo amagambo yumvikana ku rubyiruko


Shaffy yavuze ko Christopher ari we bahuza imbaraga mu guhuza ibyandikwa mu ndirimbo

Shaffy yavuze ko iyo ari kumwe nabo bose, biyumva nk’Inteko Ishinga Amategeko ihagarariye buri Munyarwanda

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘SELERA’ Y’UMUHANZI SHAFFY



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...