Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi
bw’amashuri (NESA) giheruka gutangaza ko ingengabihe y’umwaka w’amashuri wa
2026–2027, uzatangira tariki 07 Nzeri 2026 ukazasozwa ku ya 02 Nyakanga 2027.
Iyi ngengabihe igaragaza kandi uko amasomo azagenda,
igihembwe ku kindi, ndetse n’igihe ibizamini bya Leta bizakorerwa.
Nk’uko bigaragara kuri iyi ngengabihe, umwaka
w’amashuri uzatangira ku wa 7 Nzeri 2026, aho abanyeshuri bazaba batangiye
igihembwe cya mbere kizageza ku wa 18 Ukuboza 2026. Iki gihembwe kikazamara
ibyumweru 15, mu gihe ibiruhuko bizamara ibyumweru 2.
Igihembwe cya kabiri kizatangira ku wa 4 Mutarama 2027 kirangire ku wa 2 Mata 2027, kimare ibyumweru 13, nacyo gikurikirwe n’ibiruhuko by’ibyumweru 2.
Nyuma yaho, igihembwe cya gatatu kizatangira ku wa 19 Mata 2027
kirangire ku wa 2 Nyakanga 2027, kimare ibyumweru 11, gikurikirwe n’ibiruhuko
by’amezi abiri.
Ku bijyanye n’ibizamini bya Leta, ibizwi nka PBA, TSS,
TTC, ACC na ANP bizatangira ku wa 31 Gicurasi 2027 bisozwe ku wa 18 Kamena
2027, bimare ibyumweru bitatu.
Ni mugihe ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza
(PLE) bizaba kuva ku wa 6 Nyakanga kugeza ku wa 8 Nyakanga 2027, mu gihe
ibizamini bya Leta by’amashuri yisumbuye bizaba kuva ku wa 14 Nyakanga kugeza
ku wa 23 Nyakanga 2027.
Iyi ngengabihe igamije gufasha amashuri, abarimu
n’abanyeshuri gutegura neza amasomo n’ibizamini, ndetse no gutuma ibikorwa
by’uburezi bigenda neza mu gihugu hose.
Ababyeyi barimo baribaza aho abana babo bazakomereza
amasomo
Nyuma y’uko iyi ngengabihe igiye hanze ababyeyi
biganjemo abafite abana bakoze ibizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange
cy’amashuri yisumbuye (Tronc Commun / Ordinary Level) barimo baribaza aho bakomereza amasomo yabo.
Amahitamo meza ahari ni aint Charles de Jesus TSS:
Ishuri ritanga ubumenyi buherekezwa n’ibikorwa, rikarera abanyeshuri bafite ejo
hazaza heza.
Iyo urigezemo usanganirwa n’umutuzo kubera uburyo aho rikorera ari hanini cyane,ugitera intambwe ubona aho abanyeshuri bigira ndetse n’ibiro by’abayobozi.
Iyo ukomeje hepfo ugera ku macumbi y’abanyeshuri noneho wakomeza hepfo ukabona ahari za workshops ndetse nahari igarage ry’iri shuri ryitwa TUMECO.
Mu mashami ya segonderi harimo: Automobile Technology,
Manufacturing Technology (Mechanical General), Software Development na Computer
Systems Architecture.
Mu gihe amasomo y’igihe gito arimo: Ubusuderi,
Amashanyarazi, Ubudozi n'Ububaji.
Umuyobozi wa Saint Charles de Jesus TSS, Frère Ananie
Mbonigaba, avuga ko iri shuri ryatangiye ibikorwa byo kwigisha imyuga mu mwaka
wa 2013, rigamije gufasha urubyiruko kubona ubumenyi bubafasha kwibeshaho no
kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.
Asobanura ko ishuri ryashinzwe n’Umuryango w’Abafurere
Abambari ba Jambo, rikaba rikorera ubutumwa bwo gufasha sosiyete kurusha
gushaka inyungu.
Yagize ati: “Turi ishuri ry’umuryango w’Abafurere
Abambari ba Jambo. Intego yacu ntabwo ari inyungu ahubwo ni ugufasha sosiyete.
Dukorana ubwitange kugira ngo abo twigisha bagire aho bava n’aho bagera.
Tugamije kubaha ubumenyi butuma bava hano bafite icyo bakora kibatunga.”
Yagize ati: “Kugira ngo umwana yumve neza ibyo yiga
ntabwo bihagije kumwigisha mu magambo gusa. Tugira workshops zifite ibikoresho
bituma abanyeshuri bakora ibyo biga, bakabyibonera kandi bakabyitoza. Ibyo
bituma ubumenyi burushaho kubaka umunyeshuri no kumutegurira ubuzima bw’akazi.”
Yongeraho ko intego ari ugusohora abanyeshuri bafite ubushobozi bwo guhangana n’isoko ry’umurimo, kwihangira imirimo no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.


Saint Charles de Jesus TSS ni yo mahitamo meza ku banyeshuri bitegura gusubira ku Ishuri

Abanyeshuri bigishwa gukora imashini zitandukanye z'ikoranabuhanga




Hamwe mu ho abanyeshuri biga ibijyanye n'amashanyarazi bigishirizwa


Muri TUMECO Garage bafite ibikoresho byose bigezweho biboneka hake mu Rwanda
