Mu minsi yashize, ku mbuga nkoranyambaga hacaracaye ifoto y’uyu mukinnyi aho yerekaga uyu mukobwa wari wirutse amusanga mu kibuga ko atari bumuhobere. Byabereye mu mikino y’Igikombe cya Afurika cya 2025 cyaberaga muri Morocco bikaba byararangiye cyegukanwe na Senegal.
Benshi bari batekereje ko impamvu Sadio Mane yabyanze ari ukubera ko wenda atajya apfa guhoberana n'abakobwa ariko kuri ubu yabisobanuye. Yavuze ko impamvu yabyo byatewe n’ukuntu uyu mufana w’umukobwa yari yambaye.
Ati: ”Ndi umuyisilamu ndetse ku giti cyanjye, nta kibazo mfite cyo guhobera abagore. Ariko, umufana uvugwa ntiyari yambaye neza, bityo rero, sinashoboraga kumuhobera. Musabye imbabazi niba ibikorwa byanjye byaramubabaje. Nizera ko urukundo rugomba guhora ruyoboye”.
Sadio Mane asanzwe asengera mu Idini rya Islam ariko azwiho no kugira amahame cyane haba mu myitwarire ye no mu bindi.

Sadio Mane yavuze ko yanze guhobera uyu mukobwa bitewe n'ukuntu yari yambaye

Sadio Mane yasabye imbabazi umufana yanze guhobera bitewe n'uko yari yambaye
