Impamvu papa wa Chris Brown adashaka Rihanna

Hanze - 28/04/2013 9:36 AM
Share:
Impamvu papa wa Chris Brown adashaka Rihanna

Clinton Brown, papa wa Chris Brown, ntashaka ko umuhungu we yakomeza gukundana na Rihanna kuko afite impungenge z’uko ibyabo bishobora kuzarangira umwe muri bo apfuye.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru The Sun, Clinton Brown usanzwe ukora akazi k’ubucungagereza, yavuze ko kuber impungenge atewe n’umubano w’aba bana bombi yifuza ko Chris Brown yashaka undi mukobwa bakundana akarekana na Rihanna.

Uyu mubyeyi asanga ntaho Rihanna yazageza Chris Brown uretse kumuteza ibibazo nk’ibyo bagiranye muri 2009 cyangwa umwe muri bo akitaba Imana isi igasigara mu gahinda.

rihanna

Rihanna na Chris Brown ntabwo Clinton abishimiye na gato

Papa wa Chris Brown, yishimiraga cyane urukundo rw’umuhungu we na Karrueche Tran bakundanaga mu minsi yashize amubangikanya na Rihanna mu ibanga. Clinton abona Karrueche ari we wamubera umukazana akishima kuko imico ye ari myiza cyane ugereranyije na Rihanna.

rihanna

Imico ya Rihanna uyu mubyeyi ntayikunda

Mu mwaka ushize ubwo byatangiye guhwihwiswa ko aba Rihanna na Chris basubiranye, Clinton yabwiye Star Magazine ati, “Ibye bihora bindeba…afite uburenganzira bwo kwifatira umwanzuro ariko njye sinifuza ko basubirana”

rihanna

Clinton Brown iyo asubije amaso inyuma akareba uko Whitney Houston, Michael Jackson na Amy Winehouse bapfuye agira ubwoba akumva ko hagati ya Rihanna na Chris Brown umwe ashobora kuzapfa muri ubu buryo kandi ntashaka ko umwana we yazapfa atya.

Munyengabe Murungi Sabin.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...