Impamvu Nyiranyamibwa yasibishije indirimbo ye yasubiwemo na Butera Knowless n’Ibihangange

Imyidagaduro - 17/10/2025 10:58 AM
Share:

Umwanditsi:

Impamvu Nyiranyamibwa yasibishije indirimbo ye yasubiwemo na Butera Knowless n’Ibihangange

Umuririmbyi w'inararibonye waboneye benshi izuba mu bahanzi nyarwanda, Nyiranyamibwa Suzanne yatangaje ko yafashe icyemezo cyo gusibisha ku muyoboro wa Youtube indirimbo ye ‘Nimuberwe bakobwa’ yasubiswemo n’itsinda ‘Ibihangange’ ndetse na Butera Knowless, kubera ko nta burenganzira yasabwe.

Yabitangaje mu kiganiro cyihariye yagiranye na InyaRwanda, ni nyuma y’uko guhera ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 16 Ukwakira 2025, iyi ndirimbo itagaragaraga ku rukuta rwa Youtube rw’itsinda Ibihangange rufite aba-‘Subscribers’ barenga ibihumbi 32.

Ni indirimbo yari yakiriwe neza mu bakunzi b’iri tsinda. Nyuma ku wa 22 Mutarama 2025, bari basohoye indirimbo ‘Ngwino Mama’ bakoranye na Ruti Joel.

Nyiranyamibwa Suzanne yavuze ko mu minsi ishize abagize Ibihangange, bamumenyesheje ko bashaka gusubiramo indirimbo ye ‘Ni muberwe bakobwa’.

Yagize ati: "Twaraganiriye! Bambwira ko bagiye kujya bakoresha iriya ndirimbo 'Nimuberwe bakobwa', ntekereza ko ari ukuyiririmba mu birori, ubukwe n'ahandi numva ko nta kibazo rwose bitwaye n’ubwo na byo ari bo byinjiriza.”

Yavuze ko yatunguwe no kubona Ibihangange basohoye indirimbo ye bayisubiyemo bari kumwe na Butera Knowless, batarigeze babumenyesha ko izajya kuri shene ya Youtube, ngo abitangire uburenganzira cyangwa se abihakane.

Akomeza agira ati: "Mu minsi ishize rero ni bwo nagiye kubona mbona indirimbo yageze ku rubuga rwa Youtube, bayisubiyemo, ikoze mu buryo bw'amajwi n'amashusho. Igitangaje ni uko babikoze nta burenganzira nabibahereye. Nanze kujya mu bintu byinshi, ahubwo twandikira Youtube ifata icyemezo."

Nyiranyamibwa Suzanne yavuze ko mu gihe cyose itsinda 'Ibihangange' ryamugana yiteguye kuvugana nabo. Ati "[…] Niteguye kuganira nabo, ariko nabo bakubahiriza ibyo nzabategeka niba bashaka gukora iriya ndirimbo."

Uyu muririmbyi waboneye benshi izuba, yanavuze ko yatangiye gushaka icyo gukora no ku bandi bahanzi n'abaririmbyi basubiramo indirimboze mu bihe bitandukanye, nta burenganzira yatanze. Ati: "Ndi gushaka icyo gukora. Kuko, igihangano ni umutungo w'umuntu mu by'ubwenge ukwiye kurengerwa."

Umuhate wa InyaRwanda, wo kuvugana n’ubuyobozi bw’itsinda ‘Ibihangange’ kuri iki kibazo ntacyo wagezeho.

Mu muziki, gusubiramo indirimbo y’undi muhanzi, bizwi nka “Cover”, ni igihe umuhanzi aririmba cyangwa akora indirimbo yari imaze gukorwa n’undi, akayisangiza abakunzi be mu buryo bwe bwihariye. Ibi bikorwa ku isi hose, ariko bisaba kubahiriza amategeko y’uburenganzira bw’umuhanzi w’inkingi y’indirimbo.

Ibi bigendana n’uburenganzira butangwa n’umwanditsi cyangwa se umuhanzi; Aha, umuhanzi ugiye gukora ‘Cover’ agomba gusaba uruhushya ku muntu ufite uburenganzira ku ndirimbo, kenshi ni umwanditsi cyangwa ikigo/inzu ifasha abahanzi mu bya muziki (record label) uwo muhanzi abarizwamo.

Hari ubwo mu bihugu bimwe na bimwe, gukora ‘Cover’ bigomba kujyana no kwishyura amafaranga y’uburenganzira (royalties). Mu gihe indirimbo ishyizwe ku mbuga nkoranyambaga cyangwa CD, ugomba kugaragaza neza ko indirimbo ari iya nyirayo (Credits).

Uko bikorwa mu bindi bihugu

Abahanzi basaba uruhushya rwa “mechanical license” mbere yo gukora ‘Cover’. Ibi bibarinda kugongwa n’ikibazo cy’amategeko.

Ku rubuga rwa YouTube, ho hari uburyo bwo gukora ‘Cover’ hakoreshejwe YouTube licensing system, aho amafaranga ava ku kureba indirimbo agenerwa nyir’indirimbo.

Hari n’abahanzi bakora ‘Cover’ ku buryo bwa live, mu bitaramo cyangwa kuri radio, bakishyura amafaranga binyuze mu matsinda y’uburenganzira nka ASCAP, BMI muri Amerika.

Mu Rwanda, kimwe no mu bindi bihugu, indirimbo ni umutungo w’umuntu mu by’ubwenge (Intellectual Property). Gusubiramo indirimbo nta burenganzira wahawe ni icyaha, gishobora gutuma usubiramo indirimbo asabwa gukuraho indirimbo cyangwa kwishyura indishyi.


Nyiranyamibwa Suzanne, yabwiye InyaRwanda ko yafashe icyemezo cyo gukuraho indirimbo ye kuri YouTube nyuma yo gusanga yasohowe nta burenganzira bwe bwemewe yatanze


Ibihangange bari baherutse kugaragaza ko bishimiye ubufatanye bwabo na Butera Knowless mu ndirimbo ‘Nimuberwa bakobwa’ ya Suzanne basubiyemo


Kuva mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 16 Ukwakira 2025, Youtube igaragaza ko Nyiranyamibwa ariwe wasabye ko indirimbo ye yasubiwemo na Ibihangange na Knowless ikurwaho


KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ‘NGWINO MAMA’ IBIHANGANGE BASUBIYEMO BAKORANYE NA RUTI JOEL

KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO ‘NIMUBERWE BAKOBWA’ YA NYIRANYAMIBWA


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...