Nyuma
y’itsinda rya Sauti Sol binyuze kuri Bien, ndetse n’umuraperi ukomeye muri
Kenya Khaligraph Jones, Mbosso yanahuje imbaraga n’umuhanzi w’Umunyarwanda The
Ben, hamwe n’abandi barimo Darassa, Billnass na G Nako, mu gukomeza kubyutsa
uwo yita umushinga w’urukundo utarangira vuba.
N’ubwo
kuri Pawa II hashyizwe hanze ‘Lyric video’ gusa, indirimbo yahise itera
amatsiko ku bafana b’akarere, benshi bemeza ko uyu muhanzi ashobora kongera
gutanga indi ndirimbo ihindura isura ya 'Bongo Flava' muri uyu mwaka.
Mu
kiganiro yigeze gutanga, Mbosso yahishuye ko ibi bice bishya bya Pawa atabikoze
kugira ngo ahanganishe abahanzi, ahubwo ngo ni uburyo bwo kwerekana ko umuziki
wo mu karere ushobora guteza imbere umuco wo gufatanya kurusha guhatana.
Ati:
“Pawa ni urugendo, si indirimbo gusa. Nshaka ko buri wese ufite ijwi rihambaye
muri aka karere ayigiramo uruhare. Ni yo mpamvu nashatse amajwi atandukanye
kandi akomeye.”
Mbosso
avuga ko The Ben ari umwe mu bahanzi bafite ijwi rifite ubushobozi bwo kubyutsa
amarangamutima ku buryo bwihariye, kandi ko ariryo rituma Pawa III ibasha
guhagarara mu buryo butandukanye n’ibindi bice.
Mu
Pawa II, Bien yatanze ijwi risukuye, mu gihe Khaligraph Jones yazanye imbaraga
n’umuvuduko mu gitero cye cyubakiye ku guha icyubahiro uwo indirimbo igarukaho.
Umusesenguzi mu by'umuziki, Jay Classic, avuga ko ibi ari igikorwa cy’ubucuruzi bw’umuziki
kurusha kuba ubusanzwe bwo gushaka kuzamura indirimbo nshya.
Ati
“Bien arakunzwe cyane muri Kenya, kandi Khaligraph ni umwami wa Rap muri icyo
gihugu. Mbosso yarabitekereje neza kuko arimo kwinjira ku isoko rya Kenya mu
buryo bwubashywe.”
Undi
musesenguzi mu muziki, Jimmy de Prince yongeraho ko n’ubwo ‘Remix’ ishobora
kutarenga iya mbere, ifite intego y’umubano.
Ati
“Ntekereza ko iyi ‘Remix’ itazisimbura iya mbere mu mitima y’abafana ariko
izubaka imikoranire hagati y’ibihugu.”
Pawa
yo muri Kamena 2025, ni imwe mu ndirimbo zigarutse kenshi kuri Radio n’imbuga
zicuranga umuziki mu karere. Yabaye indirimbo izwi cyane kugeza n’ubu.
Amagambo
yayo arimo gushyira hanze intege nke z’urukundo, gukundwa n’ugufashwa n’uwo
umutima wishakira.
Amashusho
yayo yafatiwe mu Mujyi wa Iringa muri Tanzania yakozwe na Folex, amajwi akorwa
na S2Kizzy. Iyi ndirimbo iri ku mwanya wa mbere mu zigezweho muri Tanzania.
Ibi
byatumye Mbosso yemeza ko Pawa atari indirimbo y’akanya gato, ahubwo ari
umushinga w’igihe kirekire mu kubaka igisobanuro gishya cya Bongo Flava
ishingiye ku rukundo.
Ibi
bice byose bya Pawa biri kuri album ye Room Number 3, album ifatwa nk’intambwe
ikomeye ku buzima bwe bw’umuziki kuko ari yo ya mbere ashyize hanze nk’umuhanzi
wigenga nyuma yo kuva muri WCB Wasafi ya Diamond Platnumz.
Iyi
album yerekanye uburyo Mbosso yifuza kwiyubaka wenyine, agafata umurongo we
utandukanye n’uwari umenyereye muri Wasafi.
Pawa
III na Pawa IV: Kwagura imbibi z’ibihangano. Pawa III yakoranye na The Ben, na
yo ikaba yakiriwe neza n’abakunzi b’aba bahanzi bombi.
Pawa
IV yakoranyemo Darassa, Billnass na G Nako, izana umwuka w’amajwi ateye ukwabo
kandi azwi cyane muri Tanzania.
Ibi
byose bigaragaza ko Mbosso afite intego yo guhuza akarere mu muziki, aho buri
muhanzi yinjizwa mu rugendo runini rwo kugeza ubutumwa bw’urukundo ku buryo
bushya.
Mbosso
ari mu bamaze kumenya gutunganya umushinga umwe mu bice bitandukanye ariko
ugakomeza kugira umwimerere.
Gukorana
na The Ben, Bien, Khaligraph Jones n’abandi ni igihamya gikomeye cy’uko uyu
muhanzi atari gushaka gusa indirimbo ikunzwe, ahubwo afite umushinga wo guhuza
isura y’umuziki wo mu karere no gusigasira umuco wo gukorana.
Pawa
ikomeje kwaguka, ariko ubutumwa bwayo buguma ari bumwe: urukundo ni imbaraga,
ni intege nke, kandi ni yo mpamvu rukwiye kuririmbwa mu buryo bwose bushoboka.
Mbosso
yasobanuye ko gukorana indirimbo na Khaligraph Jones na Bien-Aime yashingiye
kuri gahunda yihaye yo guhuza abahanzi bo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba
Mbosso yongeye kwiyambaza The Ben mu ndirimbo ya ‘Umutoso’ bahuriyemo mu myaka itanu ishize
KANDA HANO UBASHE KUMVA IGICE CYA GATATU CY'UMUSHINGA W'INDIRIMBO 'PAWA' YA MBOSSO
KANDA HANO UBASHE KUMVA IGICE CYA KABIRI CY'UMUSHINGA W'INDIRIMBO 'PAWA' YA MBOSSO
