Intsinzi ya Manchester City ku mukino batsinzemo Arsenal muri Premier League ku Cyumweru yari umukino ushimishije cyane mu kuwureba no kuwusesengura, ukaba wari utandukanye n’uko benshi bari bawiteze nk’intambara ituje.
Kubera ko City ari yo yari ikeneye cyane intsinzi, byari byitezwe ko ihita itangira ishaka igitego hakiri kare, igashyira igitutu kuri Arsenal. Ibyo byabayeho mu minota ya kare, ariko Arsenal ihita yishyura igitego, City igabanya imbaraga by’igihe gito.
Mu gice cya mbere, amakipe yombi yakinnye neza nta kinini gitandukanya impande zombi. Mu gice cya kabiri, City yatangiye neza cyane, ariko uburyo Arsenal yihutiye gusubiza ibintu ku murongo—ndetse na mbere yo gutsindwa igitego cya kabiri—ni ikimenyetso cy’ikipe ikomeye.
Mu bihe byashize, Arsenal yakunze kunengwa ko ikina yitwararika cyane mu mikino nk’iyi, ariko kuri iyi nshuro yagaragaje ubutwari, irasatira cyane, izamura abakinnyi benshi imbere kandi itanga imipira myiza.
Yanakubise ku biti by’izamu inshuro ebyiri kandi ku munota wa nyuma Kai Havertz yagize amahirwe akomeye yagombaga kubyara igitego ariko ntiyasekerwa n'amahirwe.
Nubwo Arsenal yatsinzwe, ntiyitwaye nabi nk’uko bamwe babivuga. Yagerageje cyane mu gice cya kabiri, ndetse yashoboraga no gutsinda umukino. Ibi byagaragajwe n’uko Gabriel Magalhães na Eberechi Eze begereye cyane amahirwe y'igitego cyo kwishyura.
Icyakora, ikibazo cya Arsenal ni uko itagaragaje uwo mwete mu mukino iheruka gutsindwamo na Bournemouth. Ibi bishobora guterwa n’imitekerereze y’abakinnyi—aho iyo bahuye n’ikipe ikomeye nka City biyongeramo imbaraga, ariko bagahura n’ikipe nto bagatekereza ko bayirusha.
Ku ruhande rwa City, umutoza Pep Guardiola asa n’uwabonye ikipe ihamye ibanzamo (settled XI). Ibi si ibintu asanzwe akora, kuko akunda guhindura abakinnyi kenshi. Ariko mu mikino itatu iheruka, yakoresheje hafi abakinnyi bamwe gusa, bituma ikipe igira imikoranire myiza.
Ubwugarizi bwabo burakomeye, hagati mu kibuga Rodri na Bernardo Silva bakorana neza cyane, naho imbere ibitego birinjira. Mu mikino itatu bahuye na Liverpool, Chelsea na Arsenal, batsinze ibitego icyenda batsindwa kimwe gusa.
Umusesenguzi ukomeye mu mupira w'amaguru, Danny Murphy avuga ko ikindi gituma Manchester City ifite amahirwe yo gutwara igikombe ni uko itakiri mu marushanwa y’i Burayi, bityo abakinnyi bayo bakaba bafite imbaraga zihagije.
Byiyongeraho ko abakinnyi bakomeye bagaragaza ubunararibonye mu bihe bikomeye, nka Erling Haaland ushobora kugira uruhare rukomeye mu mikino isigaye nk'uko biri mu nkuru ducyesha BBC.
Ku rundi ruhande, Arsenal iri gutangira kujya ku gitutu. Nyuma yo gutsindwa imikino ibiri ikurikiranye, abafana bayo batangiye kugira impungenge, kandi ibyo bishobora no kugera ku bakinnyi.
Mu gihe Arsenal igomba kongera kwiyubaka no gukomeza guhatanira igikombe, Manchester City yo isa n’ifite ituze, ubunararibonye n’imbaraga zihagije.
Ni yo mpamvu, nubwo irushanwa rigikomeje, hari impamvu zikomeye zituma benshi batekereza ko Manchester City ishobora kongera gutwara igikombe—haba ku bw’amahirwe cyangwa ku bushake, ariko bigaragara ko yamaze gukoza intoki ku gikombe.








Manchester City isa nk'iyabonye ikipe ihamye ibanza mu kibuga
