Impamvu komite y’inzibacyuho ya Rayon Sports irangajwe imbere na Murenzi Abdallah yongerewe igihe

Imikino - 25/06/2026 9:45 AM
Share:

Umwanditsi:

Impamvu komite y’inzibacyuho ya Rayon Sports irangajwe imbere na Murenzi Abdallah yongerewe igihe

Komite y’Inzibacyuho ya Rayon Sports irangajwe imbere na Murenzi Abdallah yongerewe igihe aho irimo gukora amavugurura yo kugira ngo iyi kipe ibe iy’ubucuruzi.

Tariki ya 25 Ugushyingo mu mwaka ushize ni bwo iyi Komite y’inzibacyuho ya Rayon Sports yashyizweho nyuma y’uko Urwego rw’igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rusheshe iyari isanzwe.

Yari yahawe kuyobora igihe kingana n’amezi atatu kugira ngo ivugurure amategeko y’Umuryango wa Rayon Sports ndetse ikemure n’ibindi bibazo byari bihari.

Nyuma yaho yongewe andi mezi atatu na RGB, kugira ngo ikomeze gushyira ibintu ku murongo. Aya mezi atatu yararangiye none kuri ubu yongewe n’ukundi kwezi.

Murenzi Abdallah urangaje imbere iyi komite, yasobanuye impamvu bongerewe igihe aho yavuze ko barimo gukora amavugurura yo kugira ngo Rayon Sports ibe kipe yubucuruzi

Ati: ”Ukibaza ngo kubera iki twongerewe igihe? Rayon Sports imaze imyaka 58 ngira ngo igihe cyari kigeze ko haba amavugururwa tukava mu miyoborere n’imicungire twari dusanzwemo tukajya mu miyoberere n’imicungire igana mu bucuruzi.

Iyo tuvuze ubucuruzi ubungubu imiryango itari iya leta yemerewe kuba yakora ubucuruzi ariko n’Imiyoborere dukwiye kuba dukora yagakwiye kuba icunga umuryango nk’ucunga ubucuruzi bwe”.

Yakomeje agira ati: ”Ibibazo by’amikoro byahoze muri Rayon Sports bifitanye isano n’Imiyoborere. Dukwiye kumenya ko Rayon Sports hari ibyo yinjiza n’ibyo isohora kandi bikagira aho bihurira.

Ubu rero mu kwezi gutaha turateganya ko tuzaba twasoje izindi nshingano hakajyaho imiyoborere itari iy’inziba cyuho. Imiyoborere itaha ya Rayon Sports hazaba harimo igice cy’ubucuruzi”. 

Yavuze ko iyo miyoborere izaba ishyize imbere ijyanye n’ubucuruzi ku buryo Rayon Sports yazisanga ifite ibikorwaremezo byayo birimo n’uburuzi.

Murenzi Abdallah yashyize umucyo ku byavugwaga ko komite yabo y’inzibacyuho hari ibyo itemerewe gufataho imyanzuro. Ati: ”Mwabonye Urwego rw’igihugu rw’Imiyoborere rushinzwe iyi miryango yacu rufite ubushobozi ruhabwa n’itegeko ryo kuba baha ubushobozi imiyoborere runaka y’ikigo kirimo mu nshingano zabo.

Ubushobozi rero baduhaye buduha kuba twakora ibigendanye n’inshingano zose dufite. Uwavuga ko rero ko hari ibyo twemerewe nibyo tutemerewe haba hari ibyo atekereza ariko ibyo twemerewe ni ukureberera imiyoborere ya buri munsi ya Rayon Sports harimo gushaka abafatanyabikorwa,harimo gushaka abakozi b’ikigo. Ibiri mu nshingano zose zabazwa undi muntu cyangwa se urundi rwego ruyobora indi miryango natwe turabyemerewe”.

Yavuze ko inshingano bahawe zo kuvugurura amategeko bazisoje hakaba hasigaye kuyemeza gusa. Ati: ”Amategeko twarayateguye dufatanyije n’abanyamategeko bacu tuyageza ku nzego zibishinzwe. Ubu tugeze ku gihe cyo gutekereza ngo kwemeza aya mategeko bizakorwa gute, bizakorwa ryari, hageho n’inzego z’ubuyobozi duteganya ko igihe twahawe kizagera ibyo bintu byarakozwe”.

 

Komite y’Inzibacyuho ya Rayon Sports irangajwe imbere na Murenzi Abdallah yongerewe igihe


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...