Iyi
ndirimbo iri mu zigize Album ye ya mbere yise ‘Afro Legacy’, akaba avuga ko
yayanditse ashingiye ku buzima n’urukundo yakuze abonana umubyeyi we, ariko ko
ubutumwa buyikubiyemo bureba buri mubyeyi wese ugira uruhare mu kurera no
gusabira abana be umugisha.
Mu
kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Ishimwe Clement yavuze ko iyi ndirimbo
yayanditse atekereza kuri Mama we, ariko anashaka ko iba impano yihariye ku
babyeyi bose.
Yakomeje
avuga ko impamvu yayishyize kuri Album ye “Afro Legacy” ari uko yashakaga ko
umubyeyi we ndetse n’abandi babyeyi bose bamenya ko abana babo babazirikana
kandi babashimira ibyo babakoreye.
Ati: “Iyi ndirimbo nayishyize kuri Album kugirango we n’ababyeyi bose bamenye ko
tubakunda kandi tuzirikana ibyo badukoreye. Muri rusange, navuga ko ari impano
mpaye ababyeyi b’abagore bose.”
“Isengesho
rya Mama” ni indirimbo yumvikanamo amarangamutima akomeye, aho Nel Ngabo
aririmba agaragaza uburyo amasengesho y’umubyeyi aba inkingi y’ubuzima
bw’umwana.
Mu
magambo y’iyi ndirimbo, agaruka ku mibabaro ababyeyi banyuramo, amasengesho
barara basenga ndetse n’uburyo abana babo bakomeza kubaho no gutsinda kubera
uwo mugisha.
Hari
aho Nel Ngabo aririmba ati: “Iyo nibutse intambara urwana, izonzi nizo ntazi…
Yamajoro urara unsabira, nkabona akamaro kayo…” agaragaza ko hari byinshi
ababyeyi bahisha abana babo ariko bakomeza kubitwaza urukundo n’isengesho.
Mu
yandi magambo akora ku mutima, agaragaza ko amasengesho ya Mama ari yo yabaye
urumuri mu bihe by’umwijima ndetse n’inkingi yamufashije gukomeza urugendo
rw’ubuzima. Ati: “Yamasengesho yawe mama, erega n’ubu niyo ngenderaho…”
Amashusho
y’iyi ndirimbo yakozwe na Meddy Saleh afatanyije na Gad, agaragaza ubuzima bwa
buri munsi bw’umubyeyi witangira umuryango we, ibintu byatumye benshi
bayibonamo inkuru y’ubuzima bwabo bwite.
“Isengesho
rya Mama” ije yiyongera ku ndirimbo zigize Album “Afro Legacy”, umushinga
Ishimwe Clement avuga ko ari umurage ashaka gusigira umuziki nyarwanda binyuze
mu bihangano bifite ubutumwa, umwimerere n’amarangamutima y’ubuzima bwa buri
munsi.

Ishimwe
Clement yavuze ko indirimbo “Isengesho rya Mama” yayanditse atekereza ku
mubyeyi we, ariko ayitura ababyeyi bose bahora basabira abana babo amanywa
n’ijoro

Ishimwe
Clement yasohoye amashusho y’indirimbo “Isengesho rya Mama” iri kuri Album
“Afro Legacy”, avuga ko ari impano yahaye ababyeyi bose bazirikana abana babo
mu masengesho no mu rugendo rw’ubuzima
KANDA HANO UBASHE KUREBA INDIRIMBO ‘ISENGESHO RYA MAMA’ YA ISHIMWE CLEMENT NA NELNGABO
