Kurwara igifu biri mu buryo butandukanye: Hashobora kuba harimo Acide nyinshi irenze ikenewemo. Uburwayi bw'igifu gifite ibisebe bushobora gufata ahantu hatandukanye, haba mu gifu ubwacyo aho gihurira n’amara cyangwa se aho gihurira n'umuhogo.
Ibimenyetso by'igifu gifite ibisebe:
Kumva wokerwa mu gifu: Ahanini uba wumva umeze nk’uri gushya mu gice cy'inda cyo hejuru ndetse no mu gice cy'umugongo aho amaboko ahurira (mu bitugu). Kumva uhaze kabone n’iyo waba utariye ndetse kandi ukagira n’ibyuka mu nda, ugatura imibi ya buri kanya kandi bikagira ijwi ryihariye.
Kutabasha kurya amafunguro arimo amavuta, wayarya ukaribwa cyangwa wayarya ugatumba, Kugira ikirungurira, Kugira isesemi, ku buryo uba wumva waruka.iIyo Igifu gifite ibisebe kigeze ku rwego rurenze, ibimenyetso birahinduka. Ushobora kuruka hakazamo Amaraso, Kwituma hakazamo amaraso kandi yijimye, Guhumeka insigane, Kumva isereri (Icyizungera), Kunanuka bidasanzwe. Icyindi ni ukunanirwa kurya, Ugahorana ikizibakanwa.
Dore igitera ibisebe byo mu gifu
Ubusanzwe mu gifu habamo Acide ishinzwe gushwanyaguza ibyo twariye kugira ngo byorohe mu igogorwa. Ariko hari igihe iyo Acide iba nyinshi igapfura ubwoya bwo mu gifu, nuko hakaza ibisebe. Ibyo bisebe bishobora kuba byinshi cyangwa se kimwe gusa. Kwiyongera kw’iyo Acide biva ku mpamvu zinyuranye zirimo: Bacteri ya Helicobacter pylori. Ubusanzwe benshi baba bayifite yibera mu gifu ariko idafite icyo ibatwaye,
Nuko hakaba rero igihe itera kubyimbirwa mu gifu nuko aho yateye icyo kibazo Acide iri aho igahita ihatera ibisebe. Indi impamvu ni ikoreshwa Ry'imiti igabanya uburibwe yo mubwoko bwa NSID (non_steroidal ant_Inflammatory drugs).
Iyi miti lkaba izwiho gutera uburyaryate ku gifu no ku mara ,bityo bikorohera Acide yo mu gifu kuba yahatwika kuko hab ahoroshye. Muri iyo miti twavuga nka:Aspirine,Ibuprofen, Diclofenac, Ketoprofen, Indomethacin, Proxicam, n’indi
Dore rero imwe mu miti cyangwa inyunganiramirire z’umwimerere wakwifashisha mu gihe wahuye n’ububurwayi bw'igifu cy'ibisebe. Muri yo twavugamo nka: goat's milk tablet nka: pro_lsb tablet, sea cucumber jelly, ginseng caps byose biboneka muri Pharmacie DYNAPHARM.