Iki cyemezo cyafashwe n'umuyobozi w’ako gace, Salvatore Angieri, wavuze ko cyatewe n’impungenge zijyanye n’umutekano ndetse n’uburyo abantu benshi bari kwitabira ibyo bitaramo, ibintu byashoboraga guteza imyigaragambyo n’imvururu.
Ni mu gihe Travis Scott yari ategerejwe gutaramira muri “Pulse of Gaia Festival” ku wa 17 Nyakanga muri RCF Arena yakira abantu barenga ibihumbi 103, mu gihe Kanye West yari kuhataramira ku munsi wakurikiyeho.
Abayobozi bavuze ko guhagarika ibi bitaramo byaturutse ku busabe bw’ishyirahamwe rirengera abaguzi rya CODACONS ndetse n’umuryango w’Abayahudi wo mu duce twa Modena na Reggio Emilia, by’umwihariko bagaragaza impungenge ku bikorwa n’imvugo za Kanye West.
Mu myaka yashize, nibwo Kanye West yakunze kwamaganwa no kuvugwaho amagambo yafashwe nk’ayangisha Abayahudi ndetse n’amwe yashimaga Adolf Hitler. Ibi byatumye ibitaramo byinshi yari afite ku mugabane w’u Burayi bihagarikwa cyangwa bigasubikwa.
Ku rundi ruhande, Travis Scott na we yakunze kunengwa ku bijyanye n’umutekano mu bitaramo nyuma y’impanuka yabereye mu iserukiramuco rya Astroworld ryabereye i Houston muri Amerika mu 2021, aho abantu 10 bahasize ubuzima mu muvundo, abandi amagana bagakomereka.
Uyu muyobozi yavuze ko kuba ibi bitaramo byari kuba mu masaha atarenze 24 hagati yabyo, ndetse bikaba byari gukurura imbaga y’abafana benshi cyane, byari kongera ibyago by’umutekano muke.
Mu kwezi kwa Mata uyu mwaka, u Bwongereza bwangiye Kanye West uburenganzira bwo kwinjira muri icyo gihugu, buvuga ko kuba yahagera bitari kuba bifitiye inyungu rusange abaturage nk'uko bitangazwa na Reuters.
Muri icyo gihe kandi, igitaramo yari afite i Marseille mu Bufaransa cyarasubitswe nyuma y’amakuru yavugaga ko leta y’icyo gihugu yashakaga kukibuza. Ibindi bitaramo yari afite muri Poland no mu Busuwisi na byo byarahagaritswe mu bihe byakurikiye.
Nubwo bimeze bityo, Kanye West akomeje gutaramira mu bihugu byamwemereye kwinjira, aho byitezwe ko azanataramira Istanbul muri Turukiya. Byitezwe kandi ko azakora ibitaramo mu Buholandi mu kwezi gutaha nyuma y’uko Minisitiri ushinzwe abinjira n’abasohoka muri icyo gihugu yavuze ko nta mpamvu z’amategeko zihari zatuma yangirwa kwinjira.




Ibitaramo bya Kanye West na Travis Scott byahagaritswe mu Butaliyani
