Impamvu ibitaramo bya gakondo bikomeje kwandika amateka

Imyidagaduro - 28/01/2025 6:18 AM
Share:

Umwanditsi:

Impamvu ibitaramo bya gakondo bikomeje kwandika amateka

2024 wabaye umwanya mwiza ku bitaramo gakondo! Ndetse byanigaragaje cyane mu ntangiriro za 2025 nyuma y’uko Itorero Ishyaka ry’Intore riciye agahigo ko kuba itorero rya mbere mu Rwanda ryabashije gucuruza amatike yose agashira mbere y’igitaramo.

Bwari ubwa mbere bibayeho, kuko kuva mu myaka 15 ishize nta torero ryigeze rigurisha amatike yose. Ariko kandi Itorero Inyamibwa naryo ryabaye irya mbere mu Rwanda ryabashije gutinyuka rikorera igitaramo mu nyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena-kitabiriwe na Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame.

Ibi bitaramo bikomeje kwitabirwa cyane ahanini bitewe n’impamvu zishingiye ku muco, amateka, n’uburyo abantu babona umuziki gakondo.

Abanyarwanda benshi basobanukiwe n'akazi gakomeye gakorwa mu kurinda no kwimakaza umuco gakondo. Ibitaramo nk'ibi bigaragaza indirimbo, imbyino n'imyambaro ya gakondo, bikaba biba uburyo bwo guhuriza hamwe abakunda umuco wabo.

Muri iki gihe, abakiri bato bahura cyane n'umuco w'amahanga, ariko ibitaramo bya gakondo bibafasha gusubira mu mizi yabo no gusobanukirwa iby'umuco nyarwanda. Abategura ibi bitaramo babikora mu buryo bushimishije kandi bugezweho, bikurura abantu bose.

Nko mu gitaramo cy’Ishyaka ry’Intore, bari bateguye ku buryo buri wese winjira yisangaga cyane mu bikorwa bituma abona imibereho y’Abanyarwanda bo ha mbere.

Kwitabirwa kw’ibi bitaramo, binaturuka mu kuba Leta y'u Rwanda ishyigikira cyane ibikorwa bifasha kubaka indangagaciro z'umuco nyarwanda. Ibitaramo bya gakondo ni imwe mu nzira yo gushyira mu bikorwa iyi ntego.

Ariko kandi umuziki gakondo ufite injyana n'amajwi bihumuriza kandi bikanyura benshi. Ibikoresho bya muzika gakondo nk'inanga, umuduri, n'ikembe bikomeza kugira uruhare mu gukundisha abantu ibyo bitaramo.

Abahanzi benshi b'iki gihe bashyira umwihariko mu bihangano byabo bagendeye ku muco, bityo bigatuma abakunzi b'umuziki baboneraho uburyo bwo guhuza ibyo bishya n'iby'umuco.

Ibitaramo bya gakondo bikundwa n'abantu bo mu byiciro byose—aba kera bashaka kongera kwibuka, n'abakiri bato bashaka kuvumbura. Ibi bituma bibona abayoboke benshi.

Itorero Inganzo Ngari ryigaragaje mu bitaramo bitandukanye, kandi hose bakitabirwa n’umubare munini, ni nako byagenze ubwo Ruti Joel yamurikaga Album ye ‘Musomandera’, Muyango Jean Marie amurika Album ye, Intayobera nabo bakoreye igitaramo gikomeye muri Camp Kigali n’abandi.

N'ubwo bitaba itegeko, abakunda ibitaramo bya gakondo kenshi bakunda kwambara imyambaro gakondo nk'imishanana ku bagore cyangwa imyenda ya Kinyarwanda ku bagabo, bituma bahuzwa n'icyanga cy'igitaramo.

Gukoma amashyi, kuririmba hamwe n'abahanzi, no kwerekana ibyishimo ni ibintu by'ingenzi cyane muri ibi bitaramo gakondo.

Mu Rwanda, ibitaramo bikunze kuba bifite umutekano usesuye, ariko abafana nabo basabwa gukorana neza n'inzego z'umutekano, nk'uburyo bwo kwirinda akajagari.

Hari amategeko y'ibanze aba yashyizweho n'abategura, nko kutinjirana ibikoresho bimwe na bimwe nk'ibinyobwa, cyangwa ibintu bishobora kubangamira abandi.


Abanyarwanda bari kwibona cyane muri ibi bitaramo

Umuyobozi w’Itorero Inganzo Ngari, Serge Nahimana yabwiye InyaRwanda, ko ashingiye ku kuntu ibitaramo by’umuco byagenze kuva mu myaka itatu ishize, ari ishusho y’uko Abanyarwanda bashyigikira ibikorwa byabo, kandi bitanga umusaruro kuko bifasha abakir bato kumenya amateka.

Ati “(Ibi byose) biterwa n’uko Abanyarwanda bakunda umuco wabo kandi ni ibyo baba baje kureba bikaba biba biteguye neza birimo n’ubuhanga. Ibitaramo biragenda bitera imbere rwose kandi ndahamya ko mu gihe kizaza bizarushaho kuba byiza cyane uko n’uburyo bugenda buboneka haba ahantu ho gutaramira, ibikoresho bigezweho n’ibindi."

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko “Abanyarwanda bari kwibona nk’Abanyarwanda rwose bagakunda iby’iwabo. Iyo urebye uko abitabiriye ibitaramo bya gakondo baba bizihiwe bigaragaza uburyo babikunda."

Umuyobozi w’Itorero Ishyaka ry’Intore, Cyogere Edmond yabwiye InyaRwanda ko kuba ibitaramo gakondo byitabirwa cyane muri iki gihe, ari umusaruro w’umuhate bashyize mu gukangurira Abanyarwanda ibyiza by’umuco no kuwusigasira.

Ati “Ni urugamba twarwanye twese, kandi biri kugaragara y’uko biri kugerwaho. Ni intambwe nziza twishimira ariko twifuza ko iba nini kuruta iyi ngiyi."

Cyogere yavuze ko ashingiye ku bwitabire bw’abantu mu bitaramo gakondo, bahisemo gukorera ibitaramo hirya no hino mu Rwanda nk’itorero mu rwego rwo kwegera abakunzi babo.

Ati “Kwitabirwa kw’ibi bitaramo ni umusaruro w’urugamba tumazemo igihe. Rero, abanyarwanda bakunze umuco, barawushyigikira, rero ntakabuza kuvuga ko bawukunda. Kandi ubona ko abitabiriye ibi bitaramo batandukanye n’abandi ubona mu bindi bitaramo."

Ibitaramo bizakomeza kwaguka

Inyamibwa bari kwitegura gukorera igitaramo muri Camp Kigali, tariki 15 Werurwe 2025, ndetse bazakomereza no muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye tariki 25 Werurwe 2025.

Ibi ni nako bimeze ku Itorero Ishyaka ry’Intore kuko bari kwitegura ibitaramo by’iserukiramuco bizaba mu 2026.

Cyogere Edmond avuga ko mu gitaramo cyabo ‘Ishyaka ry’Intore’ bari babanje gushyira ku isoko amatike 1500, ariko baje kongeramo andi matike asatira 3000.

Iki gitaramo cyatambukaga imbona nkubone binyuze ku muyoboro bise 'Rebero'.

Cyogere yavuze ko bagiye gukomeza gukora ibitaramo nk'ibi, ariko kandi mu 2026 "ntabwo nshaka iki gitaramo, ahubwo tugiye gutegura iserukiramuco'. Ati "Iryo serukiramuco tugiye kuritegurana imbaraga, ndarishaka, ndarikeneye, ndahamagara abaterankunga, kugirango ibi byiza muba mwabonye tubigeze mu Rwanda hose."

Yumvikanishije ko ibitaramo bitazagarukira i Kigali gusa, kuko bashaka no gutaramira mu Ntara z'igihugu zitandukanye.

Cyogere yavuze ko mu kwitegura iki gitaramo, bakoreye imyitozo kuri 'Museum" yitwa Ingabo iherereye hafi ya Canal Olympia. Yumvikanishije ko hababereye ahantu heza bijyanye n'imyiteguro bashakaga gukora, ndetse ni naho bazakomeza kwifashisha.

Uyu muyobozi yahamagariye ababyeyi kubahuza n'abana babo kugirana babigishe umuco w'u Rwanda. Ati "Nibwo tugitangira! Turanzitse, dufite umugambi munini. Uwa mbere, abifuza kumenya guhamiriza, abashaka guhamiriza neza nkatwe, abafite abana mwifuza ko bamenya umuco wanyu muzaze." 


Ku wa 25 Mutarama 2025, Itorero Ishyaka ry'Intore ryakoze igitaramo bise "Indirirarugamba" kitabiriwe n'umubare munini 


Igitaramo cy'Ishyaka ry'Intore cyagaragaje uburyo ibitaramo gakondo bikomeje guca agahigo kubera ubwitabire 


Umuyobozi w'Itorero Ishyaka ry'Intore, Cyogere yavuze ko ubwitabire bw'abantu muri ibi bitaramo bya gakondo, ari umusaruro washyizwe mu kubakangurira





Muri Werurwe 2024, Itorero Inyamibwa ryakoreye igitaramo gikomeye muri BK Arena bise "Inkuru ya 30"




Itorero Inganzo Ngari ryigaragaje mu bitaramo byinshi byitabiriwe n'umubare munini


MU UGUSHYINGO 2023, INTAYOBERANA ZAKOZE IGITARAMO BISE 'AKANIGI KANJYE'

">

ITORERO INYAMIBWA RYATANZE IBYISHIMO MU GITARAMO BISE 'INKURU YA 30'

">

UMUNYAMIDELI KATE BASHABE YATUNGURANYE MU GITARAMO CY'ITORERO ISHYAKA RY'INTORE

">

Kanda hano urebe Amafoto menshi yaranze igitaramo 'Indirirarugamba' cy'Itorero Ishyaka ry'Intore


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...