Impamvu bamwe mu bagabo bahitamo kutambara imyenda y’imbere n’icyo abahanga babivugaho

Ubuzima - 31/05/2026 5:53 AM
Share:

Umwanditsi:

Impamvu bamwe mu bagabo bahitamo kutambara imyenda y’imbere n’icyo abahanga babivugaho

Ushobora kuba warigeze kumva amakuru avuga ku bijyanye no kutambara imyenda y’imbere ku bagabo, akagutera urujijo kuko nta makuru ahagije ubifiteho. Rimwe na rimwe hari abakubwira ko ari byiza, abandi bakakubwira ko ari bibi, muri make wabuze ibyo ufata nk’ukuri. Niba ari uku bimeze, tera agatebe, wumve icyo abahanga babivugaho, n’inama zabo.

Uko iminsi ihita ni ko n’iterambere rigera kuri benshi, imitekereze n’umuco bikaguka, hamwe usanga ku isi abantu basigaye babayeho kimwe. Ibi bijyana n’umuco wo kutambara imyenda y’imbere ku bagabo “going commando.” Bamwe babihitamo kubera imyemerere, impamvu z’ubuzima cyangwa se iterambere n’aho isi igeze, icyakora hari n’abagendera mu kigare.

Twifashishije inyandiko yasohotse mu kinyamakuru Health Line, tugiye kurebera hamwe icyo abahanga mu by’ubuzima babivugaho n’ibyo ukwiriye kumenya ku byiza n’ibyo ukwiriye kumenya ku muco wo kwambara imyenda y’imbere ku bagabo.

1. Kugabanya ubushyuhe

Iyo umuntu atambaye umwenda w’imbere, imyanya ndangagitsina ibona umwuka uhagije, bikagabanya ubushyuhe bukunda guteza ibibazo by’uruhu cyangwa indwara ziterwa na fungi. Ibi kandi bishobora gufasha kwirinda indwara ifata mu mayasha yitwa ubushishi (jock itch) itera uburyaryate n’uruhu rugatukura.

2. Gufasha intanga ngabo

Udusabo tw’intanga twaremwe ku buryo tuba hanze y’umubiri kugira ngo tugume ku bushyuhe buri hasi ugereranyije n’ubw’umubiri wose. Rero iyo wambaye umwenda w’imbere ugufashe cyane, byongera ubushyuhe kuri icyo gice.

Ubushakashatsi bwerekana ko ubushyuhe bwinshi bushobora kugabanya umubare cyangwa ubuziranenge bw’intanga ngabo, bityo rero ni ingenzi kubungabunga icyo gice.

3. Kugabanya uburyaryate n’ukwikubanaho kw’uruhu

Kwambara imyenda y’imbere igufashe cyangwa ikozwe mu mwenda utemerera umwuka kwinjira bishobora gutera uburyaryate, gukomereka ku ruhu ndetse n’amahumane. Kutambara umwenda w’imbere bishobora kugabanya ibi bibazo, cyane cyane iyo umuntu yambaye imyenda irekuye.

4. Kuruhuka neza n’injoro

Abahanga bavuga ko kuryama umuntu atambaye umwenda w’imbere cyangwa indi myenda ifashe ku mubiri bifasha umubiri kugumana ubushyuhe bwawo ndetse ugahumeka neza, ibi byose bigira uruhare mu kugira buzima bwiza.

Ibyo ukwiye kwitondera:

Nubwo hari inyungu nyinshi ziri mu kutambara imyenda y’imbere, ariko si umuti cyangwa uburyo bwihariye bwo kwirinda indwara. Kugira isuku ni ingenzi cyane ko imyenda yose wambara ikora ku ruhu rw’imyanya ndangagitsina ako kanya, rero biba byiza iyo uyihindura ndetse ukamesa kenshi.

Rero mu gihe hakorwa imyitozo ngororamubiri cyangwa ibikorwa bituma umuntu abira ibyuya byinshi, kutambara ikariso bishobora gutera gukubanaho kw’uruhu no kubyara ibikomere, bityo ni byiza kumenya igihe nyacyo cyo kwambara imyenda y’imbere.

Kutambara imyenda y’imbere bifasha abagabo kugumana umwimerere w’intanga ngabo, ndetse bikarinda n’ibindi bibazo byose biterwa n’ubushyuhe, gusa byose bishingiye cyane cyane ku isuku cyangwa ubwoko bw’imyenda wambara. Icy’ingenzi ni uguhitamo ikiguha amahoro kandi kirinda ubuzima bwawe, yaba ari ukwambara imyenda y’imbere cyangwa kutayambara.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...