Impamvu amakipe yo muri Sudani yemerewe gukina shampiyona y’u Rwanda

Imikino - 24/10/2025 10:33 AM
Share:

Umwanditsi:

Impamvu amakipe yo muri Sudani yemerewe gukina shampiyona y’u Rwanda

Amakipe atatu yo muri Sudani, Al-Merrikh, Al Hilal Omdurman na Al Ahli SC Wad Madan yemerewe gukina muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo no kuba u Rwanda ruzwiho kwakira neza abarugana.

Kuri uyu wa Gatanu Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ko yo na Rwanda Premier League, byemereye amakipe ya Al Merrikh SC, Al Hilal SC na El Ahli SC Wada Medani yo muri Sudani gukina muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda muri uyu mwaka w’imikino.

Umunyamabanga w'Agateganyo wa FERWAFA ndetse akaba na Visi Perezida wa kabiri ushinzwe tekinike, Mugisha Richard aganira na Radio Rwanda yavuze ko bavuganye na Rwanda Premier League ko hari amafaranga azahabwa amakipe bitewe n’ uko hari imikino itandatu yiyongereye ku isanzwe yari kuzakina.

Yavuze ko bimwe mu byatumye bemerera aya makipe yo muri Sudani ari ukuba u Rwanda ruzwiho kwakira neza abarugana. Ati: ”Twavuganye na Rwanda Premier League ko hari nkunganire izaha amakipe mu rwego rwo kuyafasha gutegura iyo mikino itandatu iziyongeraho.

Ariko ikindi cyiza kinarimo nk’u Rwanda tuzwiho kwakira neza abatugana mu nzego zitandukanye. Abatabizi hari na Kaminuza yimutse yo muri Sudani iza inaha, rero imibanire ya Sudani n’u Rwanda ni myiza cyane ariko biri no muri wa muco w’u Rwanda”.

Mugisha Richard yavuze ko icyo baganiriyeho kugira ngo bemerere Al-Merrikh, Al Hilal Omdurman na Al Ahli SC Wad Madan harebwe inyungu rusange.

Ati: ”Icyo twaganiriyeho na Rwanda Premier League ni ukureba inyungu rusange ziri mu gikorwa nk’iki rusange ziri mu gikorwa nk’iki. Aya ni amakipe akomeye nk'uko tubizi arusha amakipe y’iwacu amakipe ajya mu matsinda, amakipe amaze imyaka myinshi”.

Yavuze ko hanarebwe ku bijyanye no kongera ubushobozi bwa shampiyona ibijyanye n’isura y’igihugu ndetse ko harimo n’izindi nyungu nyinshi zirenze izo kuvuga ngo wabangira.

Umunyamabanga w'Agateganyo wa FERWAFA ndetse akaba na Visi Perezida wa kabiri ushinzwe tekinike yavuze ko ku bijyanye no gukinisha umubare w’abanyamahanga hari kurebwa uko havugururwa itegeko bakaba bakongerwa ku makipe yo mu Rwanda bijyanye n’uko kuri aya makipe yo muri Sudani ho nta mubare ntarengwa uzaba uhari.

Yavuze ko aya makipe naramuka anasabye kuba yakina andi marushanwa arimo igikombe cy’Amahoro nabyo yazabyemererwa.

Ku bijyanye na Super Cup ho yavuze ko izakinwa mu kwezi kwa mbere ndetse hakaba hari no kurebwa uburyo izakinwamo.


Mugisha Richard yavuze ko imwe mu mpamvu aya makipe yemerewe ari ukubera ko u Rwanda ruzwiho kwakira neza abarugana


FERWAFA yemeje ko amakipe yo muri Sudani yemerewe gukina shampiyona y'u Rwanda 



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...