Aime Uwimana yavuze ko ategereza igihe gikwiye ndetse n'uburyo bwiza bwo gutegura igitaramo kugira ngo gitange umusaruro mwiza. Nubwo abakunzi be bakomeje kugirira inyota ibitaramo bye, ategereje igihe cyiza cyo kubishyira mu bikorwa.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Aime Uwimana wamamaye mu ndirimbo nyinshi zirimo “Muririmbire Uwiteka”, yasubije abakunzi be bahora bamusaba kubategurira igitaramo muri Kigali dore ko aheruka gutaramana nabo mu 2018 muri Camp Kigali.
Aime Uwimana afite indirimbo nshya zirimo “Mu Gitaramo”, “Ku Meza y’Umwami” na “Nduhukiye mu Mbabazi”. Abakunzi be bakomeje kugira inyota yo kongera gutaramana na we mu buryo bwihariye, bitewe n’ubutumwa n’imiririmbire ye bikora benshi ku mutima.
Mu gusubiza abibwira ko yaba yaratinze kubataramira, yavuze ko ashyira imbere gukora ibintu igihe cyabyo kigeze kandi mu buryo bumunyuze, aho adakunda kwihutira gutegura igikorwa atarabona ko cyujuje ibyo yifuza.
Avuga ko icyo cyemezo atagifata bitewe no kubura ubushake, ahubwo ko ahora ashaka gukora ibintu mu gihe gikwiye kandi biteguwe neza. Ati: “Sinjya nihutira gukora ikintu iyo mbona atari igihe cyacyo cyangwa uburyo nifuza kugikoramo butarakunda.”
Arakomeza avuga ko hari abamwegera bakabimusaba, bamwe bakanamuganiriza ku kumutegurira igitaramo. Ati: “Icyo gihe ndatuza nkategereza igihe gikwiye. Ntabwo ari uko habura abantu babinsaba, ahubwo ni uko mba numva bitarahura n’uburyo nifuza kubikora.”
Aime Uwimana aherutse gushyira hanze indirimbo nshya yise “Mu Gitaramo”. Yasobanuye ko ubwo yayihimbaga, yumvaga ameze nk’uwazamutse ku munara muremure areba ubuzima n’ibibera ku Isi mu buryo butandukanye n’ubwo abantu benshi babirebamo.
Yagize ati: “Nasaga nk’uzamutse ku munara muremure ndeba ibintu mu bundi buryo. Igitaramo mvuga ni igitaramo cy’abantu b’Imana bahuriye hamwe bavuga ibikorwa by’Imana n’ibyo yakoze, aho kuvuga ibyananiranye cyangwa ibibazo bahuye na byo."
Aime Uwimana yakomoje ku gitaramo cye bwite i Kigali
REBA INDIRIMBO NSHYA "MU GITARAMO" YA AIME UWIMANA
