Impamvu abasifuzi b'Abongereza batemerewe gusifura imikino ya Argentine mu Gikombe cy'Isi

Imikino - 09/07/2026 9:57 AM
Share:

Umwanditsi:

Impamvu abasifuzi b'Abongereza batemerewe gusifura imikino ya Argentine mu Gikombe cy'Isi

Abasifuzi b’Abongereza ntabwo bemerewe gusifura umukino w’ikipe y’igihugu ya Argentine mu irushanwa ry’igikombe cy’Isi bitewe n’intambara yigeze kuba hagati yabo.

Umusifuzi w'Umwongereza Michael Oliver ni we uzasifura umukino wa 1/4 w’igikombe cy’Isi cya 2026 uzahuza Espagne n'u Bubiligi, uzabera i Los Angeles. Uyu mukino uzaba ubaye uwa karindwi asifuye muri iri rushanwa, ibintu bituma aba Umwongereza umaze gusifura imikino myinshi mu mateka y’igikombe cy’Isi.

Nubwo ari umwe mu basifuzi bahabwa amahirwe yo kuyobora umukino wa nyuma, ayo mahirwe ashobora kuyoyoka mu gihe Argentine cyangwa u Bwongereza bwagera ku mukino wa nyuma.

Kuki bimeze gutyo?

Amategeko ya FIFA ateganya ko umusifuzi adashobora gusifura igihugu akomokamo kugira ngo hirindwe kubogama. Ariko ku basifuzi b'Abongereza n'aba Argentine ho hiyongeraho indi mpamvu ishingiye ku mateka ya politiki hagati y'ibihugu byombi.

Ibi bifitanye isano n'intambara ya Falklands yabaye mu 1982 hagati y'u Bwongereza na Argentine. Iyo ntambara yamaze iminsi 74, isiga abasirikare 649 ba Argentine, abasirikare 255 b'u Bwongereza n'abaturage batatu bo ku birwa bya Falklands bahasize ubuzima.

N'ubwo hashize imyaka irenga 40, ikibazo cy'ubusugire bw'ibirwa bya Falklands kiracyateza impaka, aho Perezida wa Argentine Javier Milei akomeje gushimangira ko ibyo birwa bikwiye kuba iby'igihugu cye.

Kubera iyo mpamvu, FIFA ikomeza kwirinda ko umusifuzi w'Umwongereza yasifura umukino wa Argentine cyangwa se uw'Umunya-Argentine agasifura uw'u Bwongereza.

Bikorwa bite mu gutoranya abasifuzi?

FIFA ihitamo abasifuzi kuri buri mukino hashingiwe mbere na mbere ku mikorere yabo n'amanota baba barabonye mu mikino yabanje. Icyakora, harebwa n'ibibazo bya dipolomasi cyangwa politiki bishobora gutuma habaho amakenga ku busifuzi.

Si ikibazo kiri hagati y'u Bwongereza na Argentine gusa. Urugero, umusifuzi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ashobora kutagenerwa umukino wa Iran, kimwe n'uko uw'Umunya-Iran na we ashobora kutagenerwa umukino wa Amerika.

Byongeye kandi, abasifuzi ntibasifura imikino ishobora kugira ingaruka ku gihugu cyabo. Ni yo mpamvu abasifuzi b'Abongereza batasifuye indi mikino yo mu itsinda ry'u Bwongereza cyangwa imikino yashoboraga kugira ingaruka ku rugendo rwabwo muri iri rushanwa.

Pierluigi Collina ni we ufata icyemezo cya nyuma

Itsinda riyobowe na Pierluigi Collina, ushinzwe abasifuzi muri FIFA, ni ryo rihitamo umusifuzi wa buri mukino. Iryo tsinda rireba imikorere, ubunararibonye ndetse n'ibindi bishobora gutuma umusifuzi yakwizerwa ku mukino runaka.

Uwahoze ari umusifuzi asanga igihe kigeze ngo ibintu bihinduke

Uwahoze asifura muri Premier League, Graham Scott, yavuze ko igihe kigeze ngo umupira w'amaguru uve muri ibyo bitekerezo bishingiye ku mateka ya politiki.

Yagize ati:”Abasifuzi batozwa kutabogama, bakareba amakipe nk'ayambaye amabara atandukanye gusa, bityo kutabemerera gusifura kubera amateka y'intambara yabaye mbere y'uko bamwe muri bo banavuka, bidakwiye”.

Scott yavuze ko we nk'Umwongereza yakwemera ko umunya-Argentine Facundo Tello asifura umukino w'u Bwongereza kuko amufata nk'umwe mu basifuzi beza ku Isi.

Yongeyeho ko Michael Oliver atari yaranavutse igihe Intambara ya Falklands yabaga mu 1982, mu gihe Anthony Taylor yari afite imyaka itatu gusa, bityo gukomeza kubahanira amateka batagize uruharemo bidakwiye.

Nubwo yemera ko atari byoroshye guhindura ayo mabwiriza hagati mu Gikombe cy'Isi, Scott asanga FIFA ikwiye gutekereza ku kuyavugurura mu marushanwa ataha.

Michael Oliver ni we uzasifura umukino wa Espagne n'u Bubiligi gusa ntabwo yemerewe gusifura umukino wa Argentine



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...