Impamvu abahanzi nka Chris Brown na Beyoncé badataramira muri Uganda

Imyidagaduro - 03/11/2026 11:19 AM
Share:

Umwanditsi:

Impamvu abahanzi nka Chris Brown na Beyoncé badataramira muri Uganda

Umunyarwenya akaba n’umunyamakuru w’imyidagaduro muri Uganda, Alex Muhangi, yasobanuye zimwe mu mpamvu zituma abahanzi bakomeye ku Isi barimo Chris Brown, Beyoncé na Rihanna badakunze gutaramira muri iki gihugu, agaragaza ko amafaranga basaba n’ibindi baba bakeneye kugira ngo bemere kuhakorera ibitaramo ari menshi.

Mu kiganiro yagiranye na Frank Ntambi, Muhangi yabajijwe niba hari igihe yigeze atekereza kuzana muri Uganda bamwe mu bahanzi bakomeye ku Isi, cyane cyane abo ku rwego mpuzamahanga.

Mu gusubiza, yavuze ko nubwo bakomeje kugerageza kuzana abanyarwenya bo ku rwego mpuzamahanga, kuzana abahanzi bakomeye mu muziki byo bigorana cyane bitewe n’ibisabwa kugira ngo bemere kuza gutaramira muri Uganda.

Yatanze urugero rwa Chris Brown, avuga ko uyu muhanzi agira ibisabwa byihariye bijyanye n'ibikoresho n'imiterere y'aho agiye gutaramira, bizwi nka Technical Rider, ndetse n'ibindi bintu agomba kubanza kwizezwa mbere yo kwemera gukora igitaramo muri Afurika.

Muhangi yasobanuye ko Chris Brown, mu gihe yemeye kuza gutaramira muri Afurika, aba yifuza ko ategurirwa ibitaramo bitatu, kandi amatike yabyo akaba amaze kugurwa ku kigero nibura cya 90% mbere y’uko urugendo rwe rutangira.

Yavuze ko kimwe mu bibazo bikomeye bituma ibyo bisabwa bigorana muri Uganda ari umuco wo gutegereza kugura itike ku munsi w’igitaramo, aho abantu benshi badakunda kugura amatike mbere y’igihe bakoresheje ikoranabuhanga.

Ibi bitandukanye n'ibyo abahanzi bakomeye baba bifuza, kuko baba bashaka kubona ko hari abantu benshi bamaze kugura amatike mbere y’uko bafata urugendo, kugira ngo bagire icyizere ko igitaramo kizitabirwa ku rwego rwifuzwa.

Ati: “Baba bashishoza cyane ku buryo n’iyo wamaze kwishyura amafaranga yasabye, aba agishaka ko ahazabera igitaramo haba huzuye abafana.”

Yakomeje avuga ko abahanzi bakomeye nka Chris Brown badakunda gukora urugendo rurerure bajya mu gihugu kimwe gusa bagiye kuhakorera igitaramo. Ahubwo baba bashaka ko urugendo rwabo ruba rugize igice cy'uruhererekane rw'ibitaramo bazakorera mu bihugu bitandukanye.

Yasobanuye ko kujya muri Afurika ari urugendo rurerure ku bahanzi baba baturutse mu bindi bice by’Isi, bityo bakaba bakeneye impamvu ifatika n'inyungu bihagije bituma bemera gukora urwo rugendo.

Ibi bigaragaza ko kuzana umuhanzi ukomeye ku Isi bidashingira gusa ku bushobozi bwo kwishyura amafaranga asaba, ahubwo bisaba n'ubushobozi bwo kuzuza ibisabwa byose, harimo kumenya kugurisha amatike hakiri kare no gutegura ibitaramo bihagije bituma urugendo rwe ruba rufite umumaro.

Alex Muhangi yasobanuye impamvu kuzana abahanzi bakomeye ku Isi muri Uganda bigorana, agaragaza ko amafaranga basaba n'ibindi baba bakeneye bituma gutegura ibitaramo byabo biba ingorabahizi


Chris Brown asaba ko ibitaramo bye muri Afurika biba bitatu kandi amatike yabyo akaba amaze kugurwa ku kigero cya 90% mbere y’uko ahaguruka ajya gutaramira muri icyo gihugu


Beyoncé ari mu bahanzi bakomeye ku Isi badakunze gutaramira muri Uganda, aho Alex Muhangi agaragaza ko ibisabwa n'ibihombo bishobora guterwa no kudashobora kuzuza ibyo abahanzi bo kuri urwo rwego baba bifuza ari imbogamizi ikomeye


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...