Abashakashatsi bavuga ko kuva umugore atwite, umubiri w’umugabo utangira kugira impinduka z’imisemburo harimo igabanuka rya testosterone. Iyi misemburo isanzwe ifitanye isano n’imbaraga n’imyitwarire y’ubugabo, ndetse hakiyongera oxytocin, imisemburo izwi cyane mu kongerera abantu urukundo, impuhwe no kwita ku bandi.
Izi mpinduka zifasha umugabo kurushaho kwegera umwana no kugira uruhare mu kumwitaho. Nk’uko tubikesha BBC, ubushakashatsi bwifashishije amafoto afata imiterere y’ubwonko (MRI) bwagaragaje ko nyuma yo kuba umugabo yabyaye, ubwonko bwe bugira impinduka zifatika.
Hari ibice by’ubwonko bihinduka kugira ngo byongere ubushobozi bwo kwita ku mwana, kumva amarangamutima ye no gusubiza vuba ibyo umwana akeneye. Abahanga bavuga ko ubu bwonko bushya bw’umubyeyi butuma abagabo bagira ubushobozi bwo kuba ababyeyi beza kurushaho.
Ubushakashatsi bugaragaza ko uko umugabo amara igihe kinini yita ku mwana, ari na ko izi mpinduka zirushaho gukomera. Ni ukuvuga ko kurera, gukina n’umwana cyangwa kumugaburira bituma ubwonko bukomeza kwisuganya no guhinduka mu buryo bumufasha kuba umubyeyi urushijeho kwitanga.
Hari kandi ibimenyetso byerekana ko ubuzima bw’umugabo mbere yo kubyara bugira uruhare ku mibereho y’umwana uzavuka. Imirire myiza, gukora siporo, kwirinda itabi n’inzoga nyinshi ndetse no kugabanya stress bishobora kugira ingaruka nziza ku bwiza bw’intanga no ku buzima bw’umwana.
Ibi byose bihindura imyumvire yari isanzwe ivuga ko uruhare rw’umugabo mu kubyara no kurera rugarukira gusa ku gutera imda. Ahubwo siyanse igaragaza ko abagabo na bo bafite ubushobozi karemano bwo kuba abarezi, barinda ndetse bakita ku bana babo nk’uko bigenda ku babyeyi b’abagore.
Abahanga bavuga ko gusobanukirwa izi mpinduka bishobora gufasha imiryango n’inzego z’ubuzima gushyira imbaraga mu gutegura abagabo ku nshingano zo kuba ababyeyi, kuko uruhare rwabo rugira akamaro gakomeye ku mikurire myiza y’abana no ku mibereho myiza y’umuryango muri rusange.
