Abahanga bavuga ko kubwira umwana ngo, "ndicuza kuba narakubyaye", bishobora kugira ingaruka zikomeye ku mitekerereze y'umwana. Abana bagirwaho ingaruka zikomeye n'ikintu icyo ari cyo cyose cyatuma biyumva nk'aho ntacyo bamaze, kumva aya magambo, noneho ayabwiwe n'umubyeyi we bishobora kumutera kumva ko atari akenewe cyangwa agatakaza icyizere, yumva ko nta gaciro afite.
Ibi bishobora guteza ibibazo by'imitekerereze bihoraho, nk'ishavu n'agahinda gakabije, isoni, cyangwa kutigirira icyizere. Nubwo waba urakaye cyane, ugomba kwirinda kubwira umwana wawe aya magambo, uzirikana ko kuyamubwira ari ukumwangiriza ubuzima.
Byongeye kandi, kumwita "ikigoryi cyangwa kumubwira ko ntacyo azimarira" cyangwa gukoresha amagambo amubwira ko ari mubi bishobora kugabanya icyizere cye.
Ayo magambo ashobora kuguma mu mutwe w'umwana kandi akagira ingaruka mibereho ye, bigatuma atekereza ko ayo magambo ari ukuri, bikamugiraho ingaruka mbi ku myigire ye, imibanire n'abandi, ndetse n'ubuzima bwe muri rusange.
Kumva ko ari ikigoryi cyangwa ntacyo azimarira bishobora kumuca intege zo kugaragaza ibyo ashoboye, ndetse bigatuma ahorana kwitinya no kumva ko atameze nk'abandi ari na byo bishobora kumuviramo agahinda gakabije n'ibindi bibazo by'ubuzima.
Ababyeyi basabwa kwitwararika ku magambo bakoresha bacyaha abana babo mu gihe bafite umujinya. Aho gukoresha amagambo akomeretsa, bagomba kugerageza kwibanda ku kwita ku buzima bw'umwana.
Aho kuvuga ngo "Uri ikigoryi," gerageza kumubwira uti "ubu byanze ariko ubutaha uzabikora neza." Ibi byongera icyizere cy'umwana kandi bigatuma yiga uburyo bwo guhindura imyitwarire ye mu buryo butamwangiza.
Ibuka ko amagambo ubwira umwana wawe afite imbaraga, Kandi ayafata nk'ukuri, bikaba rero byamugiraho ingaruka mu gihe umubwiye amagambo mabi. Guhitamo amagambo meza ni ingenzi mu guha umwana uburere bwiza, ndetse no gutuma abaho yifitiye icyizere mu buzima, ibi byunganira iterambere rye ry'imitekerereze, bikamufasha kurushaho kwaguka.
Umwanditsi: KUBWIMANA Solange