Urubuga eL CREMA rugaragaza impamvu zirimo kutabona ubufasha bw’amarangamutima, kutanyurwa mu mibonano mpuzabitsina, kutigirira icyizere n’ingaruka z’imyitwarire umuntu yakuranye.
1. Kutabona ubufasha bw’amarangamutima akeneye
Kimwe n’abagore, abagabo na bo bifuza kwitabwaho, gukundwa no kumva ko bashyigikiwe n’abo bakundana.
Hari igihe umugabo aba akeneye umuntu umuteze amatwi, akamuganiriza ku bibazo afite cyangwa akamuba hafi mu bihe bikomeye. Iyo yumva ko atitaweho cyangwa ko umukunzi we atagerageza kumva ibimuri ku mutima, ashobora gushaka ahandi ubufasha yumva abura.
Icyakora, kuba umuntu atabona ubwo bufasha ntibivuze ko afite impamvu yumvikana yo guca inyuma uwo bakundana.
2. Kutanyurwa mu mibonano mpuzabitsina
Kutanyurwa mu mibonano mpuzabitsina na byo bishobora guteza amakimbirane mu mibanire y’abakundana cyangwa abashakanye.
Iyo umwe mu bashakanye yumva ko ibyo akeneye muri urwo rwego bititabwaho, bishobora gutuma habaho kutumvikana no kurebana ay’ingwe. Iyo badashoboye kuganira ku kibazo no gushaka igisubizo bafatanyije, umwe ashobora kwerekeza ibitekerezo ahandi.
Icyakora, gukemura ibibazo nk’ibi bisaba ibiganiro n’ubwumvikane hagati y’abashakanye, aho kugira ngo umwe afate icyemezo cyo guhemuka.
3. Kutigirira icyizere
Hari abagabo batizera ko bakunzwe by’ukuri n’abo bakundana, bitewe n’uko bishobora kuba bumva ko badakwiriye abo bari kumwe cyangwa ko umunsi umwe bazatereranwa.Iyo myumvire ishobora gutuma bamwe batangira gushaka undi muntu bataratandukana n’uwo bari kumwe, bibwira ko bizabarinda gusigara bonyine mu gihe umubano wabo wasenyuka.
4. Kuba yarakuranye n’umubyeyi wacaga inyuma nyina
Imyitwarire umuntu abona akiri umwana ishobora kugira uruhare mu buryo akura abona urukundo n’imibanire y’abantu. Umuhungu wakuze abona se aca inyuma nyina ashobora gukura abona ko iyo myitwarire isanzwe cyangwa ko ari imwe mu mico yemerewe mu rukundo.
Nubwo bimeze bityo, kuba umuntu yarabonye bene iyo myitwarire mu muryango akuriyemo ntibivuze ko na we azayigana. Ashobora guhitamo kubaka umubano ushingiye ku bunyangamugayo no kubahana.
5. Inshuti zimushishikariza guca inyuma uwo bakundana
Inshuti umuntu agendana na zo zishobora kugira uruhare mu myitwarire ye, bitewe n’indangagaciro n’ibitekerezo bahuriraho. Iyo umugabo agendana n’abantu babona guca inyuma abakunzi babo nk’ikintu gisanzwe cyangwa gishimishije, ashobora kugerageza kubigana kugirango bisanishe.
Ni yo mpamvu guhitamo inshuti zubaha imibanire y’abandi no kudateshuka ku ndangagaciro umuntu yemera bishobora kumufasha gufata ibyemezo byiza mu rukundo.
6. Ibikomere yatewe n’urukundo rwo mu gihe cyashize
Umugabo wigeze guhemukirwa ashobora gukomeza kubabara cyangwa kubura icyizere mu bandi bantu.Hari abashobora gutangira kubona abakunzi bashya nk’aho na bo bazabagirira nabi, maze bagafata icyemezo cyo guca inyuma abo bari kumwe babitewe n’uburakari cyangwa ubushake bwo kwihorera ku byo bakorewe kera.
Icyakora, guhemukirwa n’umuntu umwe ntibikwiye kuba impamvu yo guhana abandi batagize uruhare muri icyo kibazo. Kugira ngo umuntu yubake umubano mwiza, ni ngombwa ko akemura ibikomere byo mu bihe byashize aho kubigira intandaro yo kugirira nabi undi.
7. Kubikora agamije kwishimisha
Hari abantu babona guca inyuma abo bakundana nk’uburyo bwo gushaka ibyishimo bishya cyangwa kumva ko bafite umudendezo mu rukundo.
Kuri bo, gushaka abandi bantu kandi bafite uwo bakundana bishobora kuba uburyo bwo gushaka ibyishimo by’igihe gito, batitaye ku ngaruka bishobora kugira ku mubano wabo.Ariko guca inyuma umukunzi bishobora gusenya icyizere, guteza amakimbirane no gukomeretsa uwagiriwe nabi.
Guhemuka si igisubizo cy’ibibazo byo mu rukundo
Nubwo hari impamvu zishobora kugira uruhare mu gutuma umuntu aca inyuma uwo bakundana, ntizikuraho inshingano ze zo kubaha umubano arimo. Iyo hari ibitagenda neza mu rukundo, kuganira ku bibazo, gushaka ibisubizo mufatanyije cyangwa gutandukana mu bwumvikane ni byo bishobora gufasha kurusha guhemuka.
Kubaka umubano urambye bisaba ubunyangamugayo, icyizere, kubahana no kuvugisha ukuri, ndetse no kwemera ko buri wese afite inshingano mu gukemura ibibazo bihari.
