Hari igihe umuntu
ashobora gusobanurira inshuti n’umuryango ko agikunda uwo batandukanye, ndetse
ko yizera ko umunsi umwe azahinduka. Ariko akenshi, amagambo nk’ayo aba agamije
kwemeza uwo muntu ubwe kurusha uko aba agamije kwemeza abandi.
Iyo umuntu ari mu rukundo
rutamufitiye akamaro, biramugora kubona ukuri kuko aba adashaka kwemera ko
umuntu akunda atamukunda cyangwa atamwitaho uko bikwiye. Gusa, gukomeza
gusubira ku muntu ukomeza kukubabaza bishobora gutuma urushaho kubabara no
gutakaza icyizere wifitiye.
Dore impamvu esheshatu
zituma abantu bamwe bakomeza gusubirana n’abo batandukanye, nk’uko tubikesha urubuga
rwa Your Tango.
1. Gutanga byinshi ku
bantu batabikwiye
Hari igihe umuntu
atangira gutakaza agaciro yihaga, bigatuma n’imipaka yashyiraga mu mibanire ye
igenda ibura.
Iyo ukomeje gukundana
n’umuntu ugutesha agaciro cyangwa uhora akubabaza, ushobora gukomeza gukoresha
imbaraga nyinshi muri uwo mubano, nyamara ugasanga ari wowe wenyine uhora ukora
ibishoboka byose kugira ngo ukomeze.
Umuntu ukoresha nabi
umutima wawe cyangwa ubuntu bwawe ashobora gutangira kugira imbaraga nyinshi
kuri wowe.
Ariko umubano mubi
ntushingira ku gutanga no guhabwa ku mpande zombi. Akenshi usanga uruhande
rumwe ari rwo rutanga byose, mu gihe urundi rukomeza kubyakira.
2. Kwibanda ku byiza
byabaye aho kureba uko ibintu bimeze ubu
Iyo umuntu atarakira neza
ko uwo bakundanaga batandukanye, biroroshye gutekereza cyane ku bihe byiza
yagiranye na we aho kureba ibibazo biri hagati yabo.
Umutima ushobora gutuma
wibuka ibihe byiza gusa, ukirengagiza impamvu zatumye mutandukana. Ibi
bishobora gutuma umuntu akomeza gusubira mu mubano wamubabaje, yibwira ko ibihe
byiza bishobora kongera kugaruka.
Ubushakashatsi
bwagaragaje ko imibanire igenda yisubiramo nko gutandukana no kongera
gusubirana ishobora kurangwa n’amarangamutima akomeye kandi ahindagurika. Ibyo
bishobora gutuma umuntu agwa mu mugozi wo kubabazwa, gutandukana, kubura uwo
muntu, kongera kumushaka no kongera gusubirana na we.
Hari n’abagera aho bumva
ko kwitabwaho nabi biruta kutitabwaho na gato, bigatuma bakomeza kwemera ibintu
bibabaza kubera ko bagifite amarangamutima ku wo bakunda.
3. Kwizera ko uwo
batandukanye azahinduka
Kwizera ko umuntu
azahinduka ni imwe mu mpamvu zituma bamwe badashobora kumureka burundu.
Ni byo, hari abantu
bahinduka ndetse bakikosora. Ariko kubaho wizeye ko uwo mukundana azahinduka
bishobora kugutera gukomeza kwihanganira ibintu bikubabaza, utazi niba koko
hari icyo azahinduraho.
Aho kwibanda gusa ku
muntu wifuza ko uwo mukundana azaba we, ni ngombwa no kureba uko umubano umeze
muri iki gihe.
Gutandukana n’umuntu
ugikunda birababaza. Ariko gukomeza kuguma mu mubano ugutesha agaciro na byo
bishobora kurushaho kukugiraho ingaruka.
Umubano muzima ntukwiye
kubakwa ku byiringiro by’uko ibintu bizaba byiza ejo hazaza gusa, ahubwo ukwiye
no kuba ushingiye ku buryo abantu babanye neza kandi bubahana muri iki gihe.
4. Gushaka ko umubano
urangira neza cyangwa kubona ibisubizo ku bibazo bibaza
Iyo gutandukana gusize
amarangamutima akomeye n’ibibazo byinshi bitarasubizwa, umuntu ashobora kumva
ko akeneye kongera kwegera uwo batandukanye kugira ngo abone icyo yita
“closure”, ni ukuvuga amahoro yo mu mutima no kumva ko inkuru yarangiye neza.
Ariko iyo umuntu akomeje
gusubira mu mubano wamubabaje agamije kubona ibisubizo cyangwa iherezo ryiza,
bishobora gutuma ibikomere byongera gufunguka.
Hari igihe umuntu aba
agomba kwemera ko hari ibintu atazabonera ibisubizo mu buryo yifuzaga. Kugera
ku mahoro yo mu mutima si ngombwa ko biterwa n’uwo mwatandukanye; bishobora no
gutangirira ku cyemezo cyawe cyo kwemera ibyabaye no gukomeza ubuzima.
5. Gukunda uwo muntu
kurusha uko bikunda ubwabo
Umuntu ashobora gukunda
cyane uwo bakundana ku buryo yibagirwa kwiyubaha no kurinda agaciro ke.
Gukunda umuntu si impamvu
yo kwemera ko agutesha agaciro cyangwa akagukorera ibintu bikubabaza. Iyo
umubano ukomeje kugusenya, kimwe mu bintu by’ingenzi ni ukongera kwiyitaho no
kwiyubaha.
Kwikunda ntibisobanuye ko
udakunda undi. Bisobanuye ko nawe wemera ko ufite agaciro kandi ko ukwiye
umubano urangwa no kubahana, umutekano n’amahoro.
Hari igihe kuva mu mubano
ubabaza ari bwo buryo bwo kwereka uwo muntu ko urukundo rutagomba kujyana no
kwihanganira ihohoterwa cyangwa guteshwa agaciro.
6. Gutinya kurekura
ikintu bari bamenyereye
Kureka umuntu mwari
mumaranye igihe biragorana, cyane cyane iyo wari waramenyereye uburyo
mwabanaga.
Hari abantu bagwa muri
uku kwisubiramo: uwo bakundana akababara, bagatongana, bagatandukana, nyuma bagasabana
imbabazi, bakongera gusubirana, hanyuma ibintu bigasubira uko byari bimeze.
Nubwo uwo mubano uba
ubabaza, kuba umuntu awumenyereye bishobora gutuma yumva afite umutekano
kurusha kujya mu buzima bushya atazi uko buzaba bumeze.
Ububabare bumaze igihe
bushobora no gutangira kumenyerwa ku buryo umuntu amenya icyo ashaka.
Nubwo tudashobora guhora
duhitamo ibitubaho, dushobora guhitamo uko tubyitwaramo n’ibyemezo dufata nyuma
yabyo. Buri muntu akwiye umubano umuha amahoro, umutekano, kubahana no kumva ko
afite agaciro.
Kureka umuntu ugikunda si
ko buri gihe biba byoroshye, ariko rimwe na rimwe kuva mu mubano ukubabaza
bishobora kuba intambwe yo kongera kubona amahoro no kwisubiza agaciro.
