Impamvu 5 zitera abantu gusenga Imana

Iyobokamana - 19/09/2016 8:30 AM
Share:
Impamvu 5 zitera abantu gusenga Imana

Zaburi 91:14 "Kuko yankunze akaramata ni cyo nzamukiriza, nzamushyira hejuru kuko yamenye izina ryanjye. Natekereje zimwe mu mpamvu abantu benshi basenga cyangwa baza imbere y'Imana.

1.Ibibazo by' iyisi ubutabazi, kwiheba, gucika intege n' ibindi byose duhurana nabyo muri iyi si nyamara ngo hahirwa uwihanganira ibimugerageza.

Ibibazo byawe bishobora gukemuka no kudakemuka kuko bibiliya itubwira ngo "Murasaba ntimuhabwe kuko musaba nabi" Ese Imana igendeye kugukiranuka kwawe kwa buri munsi cyangwa yagendera kugukiranuka ugira wahuye n' ibibazo yagukiza? Dutegeka Imana iby' ubushake bwacu ariko senga wemerere ubushake bwayo bukore.

2. Kwihana ibyaha byacu abantu benshi cyane bakijijwe babazwa no gucumura, baba bumva byacitse iyo basambanye cyangwa bakoze ikindi cyaha bibwira ko gikomeye nyamara ntibihanira kureka.

Ikindi ntitujya dusenga ngo kamere n' umubiri byifuza bipfe hanyuma Imana ibone aho ikorera kuko iby' Umwuka yanga nibyo kamere irarikira, tugahora twihana ibyo umubiri utarahaga. Dukeneye kuzinukwa iby' iyi si.

3. Kwibutsa Imana amasezerano yaguhaye atarasohora ese ayo masezerano uyibutsa Imana igendeye kubyo yagusabye wayabona? Isezerano narigereranya n' imbuto wahawe ngo uziteho kugeza zikuze ariko ari wowe zifitiye umumaro, ese izo mbuto warazuhiriye? Mbese warabagaye? Reba niba amasezerano yawe warayakoreye uko bikwiye.

4. Gushimira iby'Imana yagukoreye  ese imirimo itangaje wumva ikurenze? Ubuzima bwawe ntabwo uzi ko kuba uriho ar' ishimwe? Ese uko ushima ubona guhagije kuburyo Imana yakugenderaho ikora ibindi? Imana ikeneye ubuturo muri wowe, kuko n' ibindi tuyihaho nyuma dusa nkabuzuza inshingano nabyo nibyayo. Dusabe Imana iduhishurire igitambo kizima yishimira, gusa ngo dutambe imibiri ibe ibitambo bizima byera bishimwa n' Imana.

5. Gushaka ubusabane n'Imana abantu bamwe iyo bamaze gukizwa bifuza gusabana n' Imana no kubana n' Umwuka wera ariko mu igihe gito inyota yabyo igashira.

Ubusabane n'Imana ubushaka mu iminsi 3 cyangwa 40 ukabugiraho nk' icyumweru kimwe nyuma ugasubira mubusabane bwawe n' isi. Niba ushaka kugirana ubusabane bwimbitse n' Imana, ubuzima bwawe buhore imbere y'Imana no mu mitekerereze no mu mimikorere yawe yose.

Hari izindi mpamvu nyinshi zitera abantu gusenga zitandukanye ntavuga ngo nsoze. Nshuti y' Imana ntitwagakwiye kwibuka gusenga dusaba gusa kuko ijambo ry' Imana rivuga ngo "Ahubwo mubanze mushake ubwami bw' Imana no gukiranuka kwayo, ni bwo ibyo byose muzabyongerwa." (Matayo 6:33).

Umwanya wataye urahangije iki nicyo gihe ngo umenye iby' ukora n' impamvu zabyo, ukwiye kugera ahantu umwuka agutegeka gusenga utabitewe n' impamvu iyo ariyo yose ahubwo aruko ar' Imana iri muri wowe.

Mbifurije umunsi mwiza,

Asiimwe Fred ,  umukristo muri Foursquare Gospel Church Kimironko

0788422819, E-mail : ashifre@yahoo.fr


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...